Ngoma : Abikorera bari kubaka inzu 2 z'ubucuruzi zigezweho

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inzu ebyiri z’ubucuruzi mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma zizuzura zitwaye asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

kwamamaza

Umujyi wa Kibungo,ni umwe mu mijyi ya mbere yabayeho mu gihugu dore ko aha ariho hahoze ikicaro cy'icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo. Gusa ibikorwaremezo nk'amazu agezweho muri uyu mujyi biri hasi ugeraranyije n'indi mijyi yavutse nyuma.

Ibi nibyo byatumye abikorere muri aka karere bafata icyemezo cyo guhindura isura y'uyu mujyi ugiye kuba ihuriro ry'imihanda mpuzamahanga.

Perezida w'abikorera mu karere ka Ngoma Habakurama Oreste avuga ko nk'abikorera bagiraga ipfunwe ry'uko umujyi wabo utagira amazu y'ubucuruzi agezweho nk'indi mijyi,ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kubaka izo nzu.

Yagize ati "natwe nkabikorera twabonye yuko dukwiriye kugira uruhare mu kugirango umujyi wacu use neza kuko iyo urebye indi migi ubona amazu agenda azamuka ni nacyo cyatumye dukora icyo gikorwa kugirango natwe Ngoma yacu ibemo amazu maremare mu buryo bugaragara, duteganya ko nubwo izaba igeretse 2 ariko duteganya yuko hejuru yayo tuzabiteganya mu gihe runaka bitewe nuko n'isoko ry'abantu rizaba rimaze kwiyongera ku buryo hazajyaho n'andi mazu".         

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana,ubwo yashyiraga ibuye ry'ifatizo ahari kubakwa amagorofa y'ubucuruzi mu mujyi rwagati wa Kibungo,avuga ko gahundu yo gusukura imijyi muri iyi ntara ikomeje hubakwa inzu zigezweho, bityo ko intara izafasha abikorere mu karere ka Ngoma mu bukangurambaga n'ubuvugizi kugira ngo igikorwa batangiye kizabashe gukorwa kirangire.

Yagize ati "turagirango iki gikorwa gikorwe kandi kirangire hakiri kare gifite abanye-Ngoma n'abandi barebereho, intara ishinzwe guhuza ibyo bikorwa igashingwa ubuvugizi, igashingwa ubujyanama no gukora ubukangurambaga, tuzabafasha kugirango tugere ahashoboka hose kugirango imirimo yihute ntihagarare". 

Inzu z'ubucuruzi zigezweho ebyiri zigeretse rimwe, nizo ziri kubakwa mu mujyi wa Kibungo,zikazubakwa mu byiciro bibiri aho ikiciro cya mbere,hazubakwa inzu ifite ibyumba 20 naho ikiciro cya kabiri hakazubakwa indi ifite ibyumba 40 zose zizarangira zitwaye miliyari zisaga ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba 

 Feb 17, 2023 - 07:58