MUNEDUC yatangije ku mugararagaro gahunda yo kwigisha ururimi rw'Igifaransa mu mashuri

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igifaransa, aha kandi Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yanatangije ku mugaragaro, umushinga wa gahunda yo kwigisha ururimi rw’igifaransa mu mashuri mato, amakuru n’ayisumbuye.

kwamamaza

U Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’Igifaransa wizihizwa buri mwaka tariki ya 20 z’ukwezi kwa 3, muri uyu muhango ninaho Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangije ku mugaragaro umushinga w’amasezerano y’imyaka 4 yo kwigisha ururimi rw’Igifaransa mu mashuri.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya aravuga ko bizakomeza kongera ubuhahirane hagati y’ibindi bihugu.

Yagize ati "icyo ugamije ni ukwigisha ururimi rw'Igifaransa ku byiciro byose by'uburezi, guhera mu mashuri y'inshuke kuzamura kugeza kuri Kaminuza , icyo bigamije cyane cyane u Rwanda rushaka kubaka igihugu n'ubukungu bushingiye ku bumenyi, ururimi hariho kurumenya ariko icyo urukoresha nicyo cyangombwa cyane, ni ukurwigisha kugirango abasohoka mu mashuri bazabashe no kubihuza n'ibiri ku isoko ry'umurimo, indimi zigira uruhare rukomeye cyane mu buhahirane, mu mibanire n'ibindi bihugu byose bigamije ku kuzamura ubukungu bw'igihugu".   

Gusa hari abarezi mu bigo by’amashuri bitandukanye bagaragaza ko hakiri imbogamizi mu myigire n’imyigishirize y’ururimi rw’Igifaransa aho Leta isabwa gushyiramo imbaraga kugirango ibyo bigerweho.

Umwe yagize ati "iyo urebye imbogamizi mu kwigisha ururimi rw'Igifaransa ni nyinshi cyane cyane ko usanga abanyeshuri dufite uyu munsi ntabwo bigeze bagira amahirwe yo gutegurwa hakiri kare ku rurimi rw'igifaransa noneho ugasanga iyo uri kubigisha Igifaransa kiza kuribo ari gishya noneho ibyo ugerageje kubaha bikamirwa n'icyongereza".   

Ngo ni umushinga munini washowemo agera kuri miliyoni 10 z'amayero zizafasha kuzamura urwo rurimi bigahera ku barimu bari mu kazi bikanakomereza ku bitegura kuba abarezi bityo bityo nkuko bigarukwaho na Dr. Valentine Uwamariya Minisitiri w’uburezi.

Yagize ati "muri uyu mushinga hibanzwe cyane cyane ku mashuri yigisha ibijyanye n'uburezi ariko noneho mu rwego rw'imyigishirize ari porogaramu twigisha abazaba abarezi ahongaho naho bizarebwaho mu bijyanye n'ururimi rw'Igifaransa ariko noneho abari mu kazi kuko nubundi Igifaransa no munteganyanyigisho kirimo bivuga ko kigomba kugira abarimu bashoboye, hazabaho kunoza imyigishirize y'abari kwiga ubungubu ariko n'abari mu kazi bagende bahabwa amahugurwa".      

Mu mico n’indimi bibarirwa mu ma miliyari by’abatuye Isi miliyoni 321 bavuga ururimi rw’Igifaransa.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 21, 2023 - 07:28