Imodoka zitwara abagenzi zidahagije ni kimwe mu biri kongera impanuka zo mu muhanda

Polisi y’ u Rwanda iragaragaza ko icyuho kiri mu bwikorezi bw’abantu mu buryo bwa rusange mu Rwanda kiri mu byatije umurindi kwiyongera kw’impanuka mu muhanda ndetse zigatwara ubuzima bwa benshi.

kwamamaza

Mu mwaka wa 2021 abantu bagera kuri 655 nibo bapfuye mu Rwanda bazize impanuka zo mu muhanda , bari bavuye kuri 597 bapfuye muri 2018, ni imibare irushaho kuzamuka  buri mwaka.

Iyi ni imibare ikubiye muri raporo yashyikirijwe komisiyo y’ububanyi n’amahanga ,ubutwererane n’umutekano mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena igaragaza uko icyo kibazo kimeze.

Igituma abagize iyi komisiyo bibaza impamvu ry'izamuka ry’iyi mibare nyamara leta yarashyizeho ingamba zihagije zafasha kugabanya impanuka mu muhanda.

Umwe yagize ati "hari zino kamera zose tubona mu mihanda, hari amategeko, hari ibintu byinshi tubona byakabaye bidufasha mu gukumira iki kibazo cy'impanuka tukirinda ziriya mfu tubona, ariko tugasigara twibaza ese ko ibintu ari byinshi natwe tubibona, impanuka kuki zitagabanuka".  

Asubiza iki kibazo ACP Gerard Mpayimana ushinzwe ishami ry’umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko kuba imodoka zikora ubwikorezi bw’abantu mu buryo bwa rusange zidahagije biri mu byatumye hari abashakira amaramuko muri urwo rwego , ibi byazamuye amakosa menshi ariyo yavuyemo izo mpanuka.

Yagize ati "nibyo koko impanuka ni nyinshi mu muhanda zanatewe ahanini n'iby'ingendo rusange bitari bimeze neza, byatumye abandi baza kuzuza icyo cyuho, abamotari baje ku buryo bwinshi, baje kuzuza icyuho cyari kiriho gitewe n'ibyuho byari mu ngendo rusange, nyuma ya Covid amagare nayo yaje kuba  menshi kubera ko covid yasize izanye izindi mbogamizi zayo abantu bakajya gushakira amaronko mu gukora umwuga wo gutwara amagare, iyo witegereje uburyo amagare akoreshwa nayo akemura ibibazo bimwe bijyanye n'imibereho y'abaturage ariko bikazana n'imbogamizi zuko bapfa, tugomba kubijyanana byombi uko ari bibiri".

Mu mibare yerekanwa na Polisi y’u Rwanda nuko impanuka zikorwa n’amagare ubu arizo ziri kuza imbere , ikibazo bagaragaza ni ukutamenya neza amategeko y’umuhanda,kuri ubu ngo Polisi y’u Rwanda iri gufatanya n'izindi nzego ngo barebe uko abakoresha ibi binyabiziga by’amagare bahabwa ubumenyi buri ku kigero cyabo ku mikoreshereze y’umuhanda ndetse hafatwe n’izindi ngamba zafasha kugabanya icyo kibazo.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Nov 30, 2022 - 06:33