Imiryango itari iya Leta iracyafite inzitizi ku kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda

Kuri uyu wa Mbere Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n’abagize imiryango itari iya Leta mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda hagamijwe kwimakaza ubunyarwanda nk’isano iduhuza.

kwamamaza

Muri uku kwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n’abagize imiryango itari iya Leta mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda hagamijwe kwimakaza ubunyarwanda nk’isano.

Muri ibi biganiro byabahuje abagize imiryango itari iya Leta bagaragaje zimwe mu nzitizi zikibangamiye kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Zimwe muri izo harimo nko kurangiza imanza zaciwe na Gacaca, serivise mbi zihabwa abarwandarwa ndetse no kuba abakiri bato bagomba kugira uruhare mu burere mboneragihugu ariko ntibabibone mu mfashanyigisho.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean-Damascène Bizimana, avuga ko hari gahunda yo gushyira aya masomo mu nteganyanyigisho y’amashuri ariko abarimu bagomba kubigiramo uruhare.

Ati "abana bakeneye kumenya amateka nyayo y'igihugu kubera ko ubu ikoranabuhanga ryaroroshye, ihererekanyamakuru ryaroroshye, abantu bicara mu mahanga bakohereza ibinyoma bigakwira ku mbuga nkoranyambaga urubyiruko rukabyakira, bakeneye kumenya ukuri koko, tumaze igihe dukorana n'abarimu kandi tuzakomeza, batugaragarije aho bafite inzitizi".

Yakomeje agira ati "birasaba ko abafatanyabikorwa n'imiryango itari iya Leta dufatanya no kureba uburyo twigisha abarimu n'abandi bantu bagera ku banyarwanda benshi. Imfashanyigisho dushobora kuyikora ariko babandi bagomba kuyigisha no kuyitanga bo badakize bya bikomere, badahawe ubumenyi, ubushobozi n'ubushishozi imfashanyigisho ishobora kuba ari nziza ariko ntigire icyo itanga, ifashe".       

Imibare y’ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu bwagaragaje ko ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge byatangwajwe 2020 byerekana ko igipimo kiri kuri 94.7% kivuye kuri 92.5% muri 2015 mu gihe mu mwaka 2010 cyari kuri 82.3%.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 24, 2023 - 15:06