
Musanze:urupfu rw’uwaguye muri gare y’akarere rwateje urujijo
Sep 4, 2024 - 15:26
Muri Gare ya Musanze haravugwa inkuru mbi y'urupfu rwateye urujijo rw'umuntu wavaga I kigali yagera muri Gare y’aka karere agahita ahapfira. Ubuyobozi bw'umurenge wa Muhoza buvuga ko urupfu rw'uyu muntu rwatewe nuko yari yararwariye I Kigali ntiyivuze agapfa ubwo yaratashye mu Ngororero.
kwamamaza
Urupfu rwa Nyakwigendera MBARUBUKEYE rwamenyekanye mu masaha y'umugoroba ubwo yaturukaga mu mujyi wa Kigali nuko yagera muri gare y'akarere ka Musanze akamanuka hasi yitonze akava mu buzima atyo.
Abaganiriye n’Isango Star, umwe yagize ati: “yamanutse buhoro buhoro nuko babona yituye hasi, ahita apfa.”
Abari aho babonye iby’uru rupfu bavuga ko rwabateye urujijo.
Umwe yagize ati: “ruteye urujijo kuko umuntu avuye aha n’aha araje nuko aguye aha, ntuzi ikimwishe ukumva gusa ngo arapfuye!”
Undi ati: “urupfu rwe ruratunguranye, nta muntu urufiteho amakuru. Abantu bose bari hano byatubereye amayobera, nta n’umuntu wo mu muryango we uri aha ngo atubwire uko byari bimeze.”
“njyewe aguye mureba, ntabwo yarashoje! Ni nk’isereri imufashe! (aragwa ahita apfa!) nta n’iminota itatu inyuzemo! Aturutse hano ari kuzungera nuko mbona arapfukamye ahise apfa! Ni amayobera!”
“ ni umusore ukiri muto, ntabwo ari mukuru cyane! yicaye nuko amaze kwicara birangira ashizemo umwuka! Na n’ubu biracyari urujijo kuko umumaman bari kumwe ntabwo twabonye uko tumubaza.”
Umubyeyi wa Nyakwigendera, NYIRABAKARANI Patirisiya, avuga ko yari avuye mu karere ka Ngororero, mu murenge wa Matyazo aje kwakira umuhungu we. Avuga ko yapfuye bamaze kubonana.
Uyu mubyeyi avuga ko baherukaga kuvugana amubwira ko arwaye ari nayo mpamvu yaratashye.
Yagize ati: “muri iyi minsi arihangana arampamagara ati ‘nararwaye none mumpe itike ingeza mu rugo’. Yari umumotari. Ubwo umwana namwoherereje amafaranga ejo bundi. Niriwe mutegerereje muri gare ya Musanze, nahageze saa saba. Nagiye kubona, mbona nguwe nuko nagiye imbere, turaje ari kujya adandabirana. Birangiye ari inyuma yanjye ari nkuko urukweto rusitaye, aguye yubamye ariko kuko ntabwo ageze hasi nuko mpita muramira ndi gusaba amazi ngo musukeho ngo wenda ni intuze…naho we yarangije kera (gupfa).”
Nyuma yo kugeza umubiri wa nyakwigendera mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Allan Ntambara, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhoza, yabwiye Isango Star ko mu makuru y'ibanze bamenye ku rupfu rwa Nyakwigendera ari uko yari arwaye ariko ntashobora kwivuza mu buryo bwemewe.
Yagize ati: “natwe ntabwo turamenya icyamwishe ariko nuko yarasanzwe arwaye, niyo makuru yibanze. Urebye yarwariye mu rugo hanyuma akajya agenda afata utunini tw’umutwe cyangwa se bitewe n’ukuntu yumvaga ababara. Nuko ageze muri gare aramubwira ngo arashaka kujya kwihagarika, ataragera ku bwiherero aramubwira ati’ ndumva nshitse intege’. Ubwo niko gusa naho yicara anashyiramo umwuka.”
Nyakwigendera Mbarubukeye waguye muri gare y'akarere ka Musanze yakoreraga i Kigali umurimo wo gutwara abantu kuri moto. Yaguye muri gare y’akarere ka Musanze ubwo yerekeza Iwabo mu karere ka Ngororero, nubwo atashoboye kugerayo.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star– Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


