Musanze: Abatwara imodoka za Tax voiture babuze aho guparika

Abakora umurimo wo gutwara abantu mu modoka ntoya zizwi nka Tax Voiture, baravuga ko babuze iyo berekeza nyuma yuko aho baziparikaga hose hashyizwe iminyururu bitewe nuko hari kubakwa amagorofa.

kwamamaza

Aba batwara imodoka za Tax voiture bo mu mujyi wa Musanze w’akarere ka Musanze, bavuga ko nyuma y'icyemezo cyuko amazu yose atageretse yo muri uyu mujyi asenywa hakubakwa amagorofa, nabo aribwo batangiye uru rugendo rwo kubura aho baparika imodoka zabo bakoresha, ngo dore ko aho baziparitse uyu munsi ejo basanga hazitiwe, ahari hasigaye imbere y’isoko rinini ryo muri aka karere rya Goico Plazza aha naho bwakeye hakikijwe iminyururu n’abasekirite batabemerere kuzihageza.

Aba bashoferi bavuga ko aha birukanywe ari ahacyenda muri uyu mujyi ibinashimangirwa n’ubuyobozi bwa koperative yabo.

Ngo birasa nkibikomeje kubabera umutwaro uremereye kubona aho bashyira imodoka zabo, bagasaba ko bafashwa kubona parikingi ihamye kuko nabo ibyo basabwa byose babikora birimo no gusora neza.

Icyakora umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko bihaye umukoro wo gukemura iki kibazo mugihe gito.

Yagize ati "ni ukureba ahandi bashobora kwimukira bakorera mu buryo butabangamiye n'umutekano usanzwe wo mu muhanda, turafatanya n'inzego zishinzwe umutekano hanyuma tugashaka indi seta tubona yaba ikwiriye, tugiye kwiga turebe aho twababwira tuti mube mukoresha ahangaha".    

Uretse abatwara Tax voiture bakomeje kugorwa naho bashyira imodoka zabo muri uyu mujyi ngo banoze umurimo bashyizeho umutima, hanakomeje no kwibazwa icyerekezo cy'abadasobanukiwe uyu mujyi mugihe aba batwara imodoka ntoya ziyobora benshi bakomeje guhezwa mu mujyi w’ubukerarugendo, ibisaba ko inzego zibifite mu nshingano zifatikanya kureberera beni aba bakora imirimo nkiyi kubashakira igisubisizo, dore ngo ko abenshi izi modoka baziguze babanje kwiyambaza ibigo by’imari bikazibahamo inguzanyoi.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star I Musanze.

 Mar 17, 2023 - 06:47