Abadepite barasaba ko ikibazo cy'inyubako za Leta zidakoreshwa gishakirwa igisubizo

Ubwo komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC yagezaga ku nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite raporo y’urwego rw’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022 hagaragajwe ikibazo cy’inzu za Leta zitabyazwa umusaruro zimwe zikaba zangirika izindi ntizisanwe.

kwamamaza

Iyo ugenda hirya no hino mu gihugu usanga hari amazu yagiye yubakwa agakorerwamo imirimo ya Leta ariko kuri ubu atagikoreshwa amwe yatangiye no kwangirika.

Kuri iki kibazo komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite muri raporo 2021/2022 hagaragajwemo umushinga w’imyanzuro kuri iki kibazo nkuko bivugwa na Visi Perezida wa PAC Depite Uwineza Beline.

Ati "hari ugukemura ibibazo bituma inzu yubatswe na RURA idakoreshwa kandi yarubatswe hagamijwe kugabanya umubare w'inzego za Leta zikodesherezwa bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 3, hari ugushyiraho uburyo buhamye bwo gukurikirana imirimo y'inyubako za Leta zubakwa hirya no hino mu gihugu hagamije kwirinda amakosa anyuranye yagiye agaragara mu myubakire yateje Leta igihombo yubakwa mu gihe kitarenze amezi 6".  

Abadepite ntibanyuzwe n'uyu mwanzuro kuko utagaragaza neza uko iki kibazo cyakemuka kuko atari ubwambere kigaragajwe.

Umwe ati "hari amazu umugenzuzi mukuru w'imari yagaragaje agera kuri 950 afite ibibazo, adakorerwamo ariko mu gusubiza basubiza ko bagenzuye amazu yose yo mu gihugu agera ku bihumbi 49, ntabwo iki gisubizo cy'aya mazu umugenzuzi mukuru yagarageje bagisobanuriye hamwe muri rusange, iki kibazo cy'amazu ya Leta adakorerwamo hariho imyanzuro yagiye ifatwa itandukanye, kuki gihora kigaruka?"  

Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (Rwanda housing authority ) ku ruhande rwacyo kivuga ko kigiye gukemura ibi bibazo kuko hamaze gukorwa ibarura ry'aya mazu nkuko bivugwa n'umuyobozi mukuru Rukaburandekwe Alphonse.

Ati "amazu yarabaruwe, twarangije kuyabarura, twamaze kumenya akwiye gusanwa agakomeza gukoreshwa hanyuma andi ashobora kugurishwa n'ayo twarayemeje dukurikije uko ateye hanyuma n'andi adashobora no gusanwa hakaba hakoreshwa ibindi bikorwa bijyanye n'igishushanyo mbonera, ubu turi gushyira mu bikorwa iyo myanzuro yafashwe". 

Mu bugenzuzi bwakozwe n’inzego za Leta zitandukanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), byagaragaye ko Leta ifite amazu yose hamwe 49,937 ariko muri yo, agera kuri 950 akaba adakoreshwa.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 3, 2023 - 14:29