Ababyeyi barasabwa kohereza abana babo ku ishuri hakiri kare kandi ku gihe

Abanyeshuri na bamwe mu babyeyi bafite abana babo basubiye ku mashuri mu itangira ry’igihembwe cya gatatu, barashimira Leta ku buryo bwashyizweho bwo kubafasha mu ngendo bajya cyangwa bava mu biruhuko ngo kuko byakuyeho zimwe mu mbogamizi zagaragaraga zuko hari ababuraga imodoka mu gihe cy’itangira ry’amashuri.

kwamamaza

Mu gihe kuri uyu wa mbere ari bwo amashuri yatangiye igihembwe cya Gatatu, MINEDUC, hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa batangira gusubira ku ishuri gukomeza amasomo, guhera tariki ya 15 Mata 2023 kugeza ku ya 18 Mata 2023.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, nkuko biteganyijwe bari gufatira imodoka kuri Stade ya ULK, Kigali ku Gisozi, zibajyana ku mashuri yabo.

Isango Star igera kuri gare mu masaha ya saa tatu kuzamura hari urujya n’uruza rw’abanyeshuri n’ababaherekeje, aho basanga hari imodoka zibategereje zikabajyana hirya no hino mu turere no mu ntara bigamo.

Abo Isango Star yasanze kuri iyi stade bashimira ubu buryo bwashyizweho kuko ngo byakuyeho imbogamizi zabagaho zuko hari abo wasangaga baraye muri gare kubera kubura imodoka.

Gusa mu rwego rwo kugirango hataboneka imbogamizi zuko hashobora kubura imodoka ababyeyi basabwa kubahiriza ingengabihe iba yatanzwe bakohereza abana ku gihe nkuko bivugwa na Kavutse Vianney Umuyobozi ukuriye ubugenzuzi bw'amashuri n'ireme ry'uburezi muri NESA.

Yagize ati "iyi gahunda twayitangiye guhera kuwa mbere, abanyeshuri turabafasha neza, umunsi wa mbere baje ari bakeya, umunsi ukurikiyeho baza ari benshi, ikibazo dufite nuko batubahiriza gahunda zacu, iyo twavuze abagenda kuwa mbere ntabwo aribo baza ugasanga ya minsi y'inyuma abanyeshuri bagiye baza benshi tugahura n'ingorane yo kugirango tubone amamodoka ashobora guhaza abataje iyo minsi yose, turasaba ababyeyi ko bazajya bubahiriza gahunda NESA iba yatanze, ibyo bidufasha kugirango abana bagende neza tubageze ku mashuri yabo neza".  

NESA itangaza ko ku munsi wa mbere wo gusubira ku ishuri ku itariki ya 15 Mata ku wa 6 hagiye bacye bagera ku bihumbi 2800 bangana na 14% naho ku cyumweru itariki ya 16 hagenda abagera ku bihumbi 9300 bangana na 30% bikaba kandi byari biteganyijwe ko abagera kuri 60% bagiye kuri uyu wa mbere no kuri uyu wa kabiri umunsi wa nyuma wagenwe.

Inzego z’ibanze, ababyeyi, abarezi, kimwe n'abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge basabwa gukurikirana igikorwa cyo gusibiza abanyeshuri ku mashuri no gukurikirana ko basubije abana ku mashuri ku gihe. 

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 18, 2023 - 07:31