Musanze-Shingiro: Abaturage bateye umurenge banashinja DASSO gukuramo inda y'umugore utwite

Igikorwa cy’ubuyobozi bw’Umurenge wa Shingiro cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo butemewe cyateje imvururu hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, aho umwe mu baturage yashinje umukozi wa DASSO kumukuriramo inda, bituma abaturage batera umurenge. Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bugira inama abaturage kwirinda kurwanya ubuyobozi ndetse no kwigomeka ku byemezo bwafashwe.

kwamamaza

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, ubuyobozi bw’Umurenge wa Shingiro n’urwego rwa DASSO bari mu gikorwa cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo butemewe n’amategeko, mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Kibuguzo. Ubuyobozi bukihagera bwarwanyijwe n'abaturage.

Umwe mu baturage yabwiye Isango Star ati:"Aho kugira ngo abaturage bahature, nibahasenye hose umudugudu uvemo!”

Undi yagize ati:“biratangaje, mbese ubu agahinda dufite ni indengakamere. Abayobozi niba ari ruswa bashaka batubwira ko ruswa yagarutse mu gihugu. Aka ni akarengane, abaturage twese ni nkaho twakwiyahuye tugashobora tukareka bakayobora ibituro ahari!"

Hari abavuze ko bamwe mu baturage bavugururaga amazu yabo kuko hagejejwe ibikorwaremezo nk’amashanyarazi. Nyamara, ntibyabujije ko n'inzu yubakiwe Serugendo nk'utishoboye yasenywe, bayikuraho amabati.

Umwe ati:" Kuki inzu yiyubakiye bayisenye, iyo bamuhaye yo ntibayisenya? Nibayisenye nayo!”

Ibyo byakurikiwe n’akaduruvayo, abaturage benshi bagana ku biro by’Umurenge wa Shingiro, barimo n’umugore washinjaga umukozi wa DASSO kumukuriramo inda. Uwo mubyeyi ubu ari ku Kigo Nderabuzima cya Shingiro.

Umuturage umwe ati:" Dasso yamukubise hasi afite inda! None n'umwana uri mu nda avemo.

Inzego za gisirikare, Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bihutiye kuhagera kugira ngo bahoshe ibyo bibazo ndetse buganiriza n'abaturage.

Hanyurwabake Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, yavuze ko bahohotewe.

Ati: "Abaturage badukurikiye ndetse mwabonye ko bashobora gukora n'urugomo, mwabonye ko baturwanyije."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye abaturage kubaha inzego z’ubuyobozi no kwirinda kwigomeka ku byemezo byafashwe.

Yagize ati:" Inama ni ukubahiriza amabwiriza nkuko biri...kubahiriza gahunda za Leta, cyane ko baba barazisobanuriwe , natwe dukomeje kuzibasobanurira kugira ngo bataza kugwa mu ikosa."

Amakuru aravuga ko bamwe mu baturage bateje imvururu batawe muri yombi, abandi baracyashakishwa. Uwo mugore bivugwa ko yakuwemo inda ari kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Shingiro, mu gihe hakomeje gusesengurwa inkomoko y’aya makimbirane.

@Emmanuel BIZIMANA / Isango Star, Shyingiro – Musanze.

 May 9, 2025 - 07:25