MININFRA: Muri 2024 abanyarwanda bose bazaba bafite amazi n'amashanyarazi

Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda irizeza abanyawanda ko mu mwaka wa 2024, buri mu nyarwanda wese azaba agerwaho n’amazi meza ndetse n’amashanyarazi nkuko bikubiye muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7.

kwamamaza

Ni mu biganiro byahurije hamwe abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite na Minisitiri w’ibikorwa remezo, asubiza ibibazo yabajijwe birebana n’ibipimo bikiri hasi ku binjyanye no kugeza ku baturage amazi meza ndetse n’amashanyarazi.

Ni ibikorwa remezo bikubiye muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7, aho guverinoma yiyemeje kuzaba muri 2024 , buri mu nyarwanda agerwaho n’amazi meza ndetse afite n’amashanyarazi, kuruhande rw’abadepite bagaragaza ko hasigaye igihe gito ngo imyaka 7 yahizwe irangire ,nyamara ibipimo byuko ibyo bikorwa remezo byashyizwe mu bikorwa bigaragaza ko bikiri hasi, impamvu zo kugira impungenge.

Asubiza kuri izo mpungenge, Minisitiri w’ibikorwa remeza Dr. Ernest Nsabimana, yagaragaje ko iyo gahunda ntakabuza izagerwaho, ko nibiba gombwa hazifashishwa izindi gamba zisumbuyeho, ariko ibyo umukuru w’igihugu yemereye abaturage bigerweho.

Yagize ati "turateganya ibingibi byose, turashaka ibiteganywa byose kugirango iki gipimo ijana ku ijana mu 2024 tube twakigezeho, hari ubundi buryo bushobora gukorwa budasanzwe ariko intumbero dufite nuko ibisabwa byose yaba kumazi yaba ku mashanyarazi nkuko umukuru w'igihugu yabisezeranyije  abanyarwanda muri rusange turi hano kugirango dufatanye twese cyane cyane ibisabwa kugirango uru rugendo turimo rusigaje urebye umwaka umwe n'amezi makeya tube twabigezeho". 

Zimwe mu mbogamizi iyi Minisiteri igaragaza zikumira ishyirwa mu bikorwa rinoze ry'iyi gahunda, harimo kuba ingengo y’imari ari nke, gusa bakemeza ko mu gihe cy’umwaka urengaho amezi macye ngo imyaka 7 irangire hari impinduka zizaba zarakozwe.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Oct 20, 2022 - 08:50