Musanze: Barashima uko abajura bitwaje intwaro gakondo bari guhashwa.

Abatuye mu mirenge ya Musanze na Kinigi yo muri aka karere barishimira ko abajura bibisha intwaro Gakondo bari gufatwa. Barasaba ko mu kubarekura bajya babanza gushishoza. Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu ishami ry’amajyaruguru burasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bajura nkabo kuko hari ingamba zafashwe zo gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye.

kwamamaza

Ubwo umunyamakuru w’ Isango Star yageraga ku murenge wa Kinigi wo mu karere Musanze yahasanze uwitwa TUYIZERE J.M.V war’umaze gufatirwa mu murima w’ibirayi ari kubikura yitwaje umuhoro, avuga ko ari uwo kwirwanaho igihe yaba afashwe.

Mu kiganiro gito yagiranye nawe, agaragaza kumvikanisha ko nuwo barikumwe ubwo yafatwaga nawe wari witwaje umuhoro yamwihindutse.

Yagize ati: “ati nyine tujye gushaka ay’umusururu. Ntabwo narinzi ko aho anjyanye ariho arindaga! Ubwo niba hari icyo yaranshakaho, tukigeramo tumaze kugira ibi ng’ibi [ ibirayi yarafite] aba aramfashe ngo ntabwo namucika.”

“ n’umuhoro, nawe ubwe yarawufite kuko ntabwo wajya kurara mu birayi hanze nawe udafite umuhoro.”

Tuyizere wafashwe yiba ibirayi agaragaza ko yagambaniwe nuwamujyanye muri ibyo birayi, ati: “ntabwo bambeshyera, gusa nuko uwanjyanye bamurekuye agataha. Ntabwo wajya kurinda nka hariya uziko uri buterwe, uvuge ngo nta kintu cy’igikoresho wakwitwaza.”

Uyu muturage avuga ko asanzwe ari umurinzi ariko ari n’umujura!

Abatuye mu mirenge mirenge ya Musanze, kinigi na Nyange yo mur’aka karere ka Musanze bakunze gutaka ko bari kwibwa n’abajura bitwaza intwaro gakondo.

Icyakora muri iki gihe bari gushima uruhare rwa Polisi y’igihugu mu kubafasha guhashya ubu bujura, ariko basaba ko habaho gushishoza igihe hari ugiye kurekurwa.

Umwe yagize ati: “uriya muhoro awutwaye ni ukugira ngo hagize undi bahuriraho yahita amutiza umuhoro, akamwica!”

Undi ati: “ uriya mujura bafatiye mu murima n’umuhoro bigaragara ko yaragiye kureba uwo yagirira nabi. Ni ibihazi niko navuga! Abajura barahari ariko bakunze kubafata , tubona bari kubafunga bakongera bakagaruka, ntabwo tumenya impamvu.”

“nonese hari ahantu ibisambo bitiba? None uriya wowe wamwegera se? hoya! Ni ugukwizwa n’amaguru.”

SP Alex NDAYISENGA; umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kubajura kandi akabizeza ko hari hari ingamba zafashwe zo gukemera iki kibazo mu buryo burambye.

Ati: “Twahagurukiye cyane ibikorwa by’ubujura bwo hirya no hino mu ntara, abo bose babigiramo uruhare, bashaka gutwara ibyabo, bashaka guhungabanya umutekano w’abaturage, bafatwe bashikirizwe ubugenzacyaha. Abaturage usanga baba bafite amakuru, icyo tubasaba ni ukudufasha kugira ngo abo bose baziho izo ngeso mbi tubashe gufatanya nabo bafatwe.”

Kubijyanye n’abarekurwa bakongera kwiba SP NDAYISENGA, yagize ati: “nk’uko abaturage babivuga, kujyamo noneho umuntu akarekurwa yumva ko azagaruka muri bya bikorwa n’ubundi yakoraga, twamubwira ko hari ingamba zafashwe twumva ko ziharije mu gukemura iki kibazo.”

Mugihe cy’ibyumweru bibiri gusa bishize, polisi igaragaza ko mu ntara y’amajyaruguru hafashwe abajura barenga ijana, naho mu karere ka Musanze muri ibyo byumweru hafashwe abagera kuri 32.

Abaturage bagaragaza ko ubujura buciye icyuho bwibisha intwaro gakondo hari n’utundi duce two muri iyi ntara burikwadukana andi mayeri yo kwiba, uretse n’abari kubikora nk’ibyihebe bakambura abantu ku mwanya y’ihangu.

@ Emmanuel BIZIMANA/Isango Star-Amajyaruguru.

 May 3, 2023 - 13:17