Imyitwarire mibi y’ababyeyi ishobora kuba intandaro yo kwishora mu ngeso mbi ku bana!

Anaturage baravuga ko imyitwarire mibi ya bamwe mu babyeyi irimo imyamabarire idahwitse ishobora kugira ingaruka ku bana, aho bashobora kwishora mu ngeso mbi bumva ko ntacyo bitwaye. Inzobere mu bijyanye n’imitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe zivuga ko ababyeyi bakwiye kwitwararika, bakaganiriza abana kandi bakaba inshuti zabo .

kwamamaza

Ahantu henshi hakunze kugaragara abambaye imyenda migufi bikabije[ nkuko bivugwa na Bamwe],  ariko bagera ahari abantu benshi bagaterwa isoni nuko ireshya bakamanura kandi bidashoboka.  Bamwe mu  baganiriye na Isango Star, bavuga ko abambara gutyo ari imyitwarire igayitse  ishobora kwanduzwa abana bikaba byagira n’ingaruka ku buzima bwabo.

Umwe yagize ati: “Ubusambanyi bukabije hano hanze, abantu basambana uko bishakiye ni uko baba babibonye mu nzira. Nonese wabona umuntu yambaye ubusa….”

Undi ati: “ nta kintu byatanga ku bana rwose kuko bihera ku babyeyi babo. Icya mbere niba umubyeyi abashije kubaho, akaba yakwambara iby’urukozasoni n’umwana akabona maman we akambaye, nawe azakura akambaye…”

“ ni iminsi y’imperuka turimo igenda idusatira. Ingaruka zirimo kuba ziri kugaruka ku bana turi kubyara. Ugasanga uko yabonye abamubanjirije uko bitwaye nawe akitwara gutyo.

Aba baturage bashimangira ko usanga hari ababyeyi bambara ibigufi kurenza ibyakabye byambarwa n’abana babo.

Umwe ati: “ ababyeyi bambara nabi kurusha uko abakobwa bitwara! Nta burere batanga ku bana bato.”

Mudahogora Chantal; n'inzobere mubijyanye n’imitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe,  aragira inama ababyeyi kandi ko ngo bakwiye kuganiriza abana

Ati: “Dufite ibibazo bya za trauma bakura ku babyeyi, bafite ibibazo by’akazi.Noneho yarakuriye mu muryango …arerwa n’umukozi noneho yamara kugira imyaka 15 , 16 ukamubwira ngo wambaye nabi nawe ati harya imyambarire wayinyigishije kuva ryari!? Tubanze tumenye urubyiruko rwacu, tubiteho, burya umwana wakuze uganira nawe ntabwo yambara uko yishakiye ahubwo wowe umuha amabwiriza ukamusobanurira impamvu.”

“ Ariko ntuvuge ngo umwana ataha saa tatu z’ijoro kandi wenda wowe utaha saa munani! Nitubwire urubyiruko ariko natwe abayeyi twirebeho. Kuko burya iyo umuntu yumva ari balanced, yumva ari amahoro we nta gikomere egendana nacyo. Ibibazo biremereye sosiyete yacu iri kuhangana nabyo, ni ibyo bibera aho. Nibihera aho, imyifatire ntizaba ikiri ikibazo.”

Imyitwarire ihabanye n’imyifatire mbonezabupfura itesha umuntu agaciro kandi ikamubangamira. Kwambara imyenda idahwitse nk’amajipo cyangwa amakanzu magufi cyane, ndetse no kwambara imyenda igaragaza bimwe mu bice by’umubiri bifatwa nk’ibanga bishobora guhanirwa igihe hagize utanga ikirego, akagaragaza n’ibimenyetso bifatika ko yagizweho ingaruka n’iyo myambarire.

@ KAMALIZA Agnes / Isango Star-Kigali.

 Mar 30, 2023 - 08:50