Bahangayikishijwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso

Bamwe mu baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso kuko hari abahitanwa nawo bitewe no kutipimisha. Basaba ko bakegerezwa serivise zo kuwipimisha ku rwego rw’Umudugudu. Inzego z’ubuzima zemeranya n’aba baturage ndetse zikagaragaza ko ari indwara ikomeje gutera impungenge cyane, ariko zikavuga ko kwisuzumisha ari ingenzi ndetse buri muntu akibera umurinzi w’ubuzima bwe.

kwamamaza

Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeye, kandi bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe. Akenshi umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza ariko ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika. ibi binavugwa na bamwe mu baturage  banasaba ko mu rwego rw’ubuzima  rwabafasha bakwegerezwa serivise zo kubapima mu midugudu.

Umwe yagize ati: “ni indwara mbi yanakugiraho ingaruka ukanapfa. Indwara ntirobanura, umuntu uwo ariwe wese utabashije kuyirinda yayirwara.”

Undi ati: “ubu mvuye kwa muganga nari nagiye kuri rendez- vous ariko usanga abantu bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso biganje. Ikintu leta yadufasha ni uko bakora ubukangurambaga nuko babyigishe abantu maze n’ibiba ngombwa abajyanama b’ubuzima bayipime, basange abaturage mu rugo, bakore ubukangurambaga kugira ngo bayipime kuko iraganje.”

“ bayifata nk’iy’abakire nuko wamubwira ati’ kwirinda umuvuduko w’amaraso wakora ibi…’,cyane wavuga siporo ati’siporo ni iz’abakire, njyewe ndajya kugabanya iki ko….”

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko impamvu umuvuduko w’amaraso ukomeje kuzamuka ari imyumvire  y’abantu  bakunze kujya kwa muganga bajyanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda, nk’uko bistangazwa na Dr. NTAGANDA Evariste, uyobora agashami k’indwara zitandura muri RBC.

Yagize ati: “umuvuduko w’amaraso ni indwara ya mbere irimo gutera ibibazo by’indwara zitandura nanone. Ushobora kwangiza impyiko, umutima, amaso ndetse ushobora gutera stroke. Niyo mibare dufite iri hejuru mu ndwara zitandura dufite muri iki gihugu. Bivuga ko icyo dusabwa ari ukongera ubukangurambaga nuko abantu bakamenya ukuntu izi ndwara zifata harimo n’ibizitera nuko bagatangira kwisuzumisha hakiri kare, kwivuza hakiri kare ku bagize ibyago byo kurwara noneho abaturage be gukomeza gutakaza ubuzima.”

Dr. NTAGANDA anavuga ko abantu bakwiye kujya bipimisha bakamenya uko bahagaze kuko iyi ndwara y’umuvuduko w’amaraso nta bimenyetso ariko abantu bakwiriye kujya  bakora imyitozo ngororamubiri.

Ati:”ikibi cy’iyi ndwara kandi nuko nta bimenyetso igaragaza. Ugendana umuvuduko w’amaraso, utangira kugaragaza ibimenyetso izindi ngingo zatangiye kwangirika. Niba ari umutima watangiye kwangirika ubwo watangiye kugaragaza ibimenyetso by’umuntu urwaye umutima. Niba ari impyiko yangiritse, utangiye kugaragaza ibimenyetso by’impyiko yangiritse. Niba ari amaso yangiritse, utangiye kugaragaza ibimenyetso bw’amaso yangiritse.”

“Nubwo bigoranye ariko turavuga ngo kora imyitozo ngororamubiri, kumenya ibyo kurya uko bimeze, kugabanya umubyibuko ukabije, kureka kunywa itabi, kugabanya inzoga…ibyo byose ubimenye nuko ukavuga uti ‘nanjye uyu mubiri wanjye ndawushinzwe’ wawurinda. Genda bagufatire umuvuduko kuko iyo imitsi itakimeze neza, umuvuduko ntabwo ugenda neza.’

Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cyangwa 12/8. Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cyangwa 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

Kugeza ubu, ibipimo byerekanako mu Rwanda iyi ndwara iri hejuru mu zihitana abantu, aho iri kuri 16, 8% uvuye kuri 15,3.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/82Esu0bj-Fg?si=5wDLW-VN4L9pCDRl" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@ Emilienne Kayitesi/ Isango Star-Kigali.

 Aug 5, 2024 - 13:46