Gisagara: Babangamiwe n’itsinda ry’amabandi ribiba rikanakomeretsa abanyerondo

Abatuye mu Murenge wa Save baravuga ko babangamiwe n’itsinda ry’amabandi ribiba ibyo batunze, rigakomeretsa n’abanyerondo. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari ingamba ziri gufatwa ariko abaturage bakwiye gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

kwamamaza

Abatuye mu Kagari ka Rwanza ko mu Murenge wa Save nibo bagaragaza ko hari itsinda ry’insoreresore ribakorera urugomo, rigatobora inzu, ndetse rikiba n’ibindi. Bavuga ko bibatera ubukene kandi barakoze bagira ngo biteze imbere.

Umubyeyi umwe yagize ati:”ikintu kitubangamiye hano muri Rwanza ni abajura kuko ntibatuma umuntu yorora agatungo kuko urakagura ntukamarane n’iminsi 2. Nta muntu wajya gusura, usanga inzu bapfumuye bakuyeho ingufuri.”

Undi ati: “noneho wahura n’umujura wiviriye nk’ahantu, waba winanukira …akavuga ati uriya niba afite ikintu yanamvuga nuko akaba yaguhemukira!”

Umukecuru ufite imbaraga nke, yabwiye Isango Star ko “hari aho bansanze iwanjye nuko nkubitwa imihini nk’anaterwa n’icyuma nkanasukwaho amazi mvuye kwivomera! Urumva atari urugomo ruteye ubwoba!”

Abaturage banagaragaza ko abari muri tsinda ry’amabandi  banahohotera abanyerondo bagamije kubatera ubwoba no kubaca intege mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, nk’uko bishimangirwa n’umwe mubo bagiriye nabi.

Aganira n’Isango Star, yagize ati: “ahita avuga ati ‘uriya ndamuzi, duhora ducenganwa, aba ashaka kumfata isaha ku isaha!’ Nawe iyo akubonye ku mwanya mwiza kandi utiteguye, rwose araguhohotera.”

Yongeraho ko “kandi imbogamizi ya kabiri ni uko abayobozi b’inaha ntabwo bashyira ingufu mu bintu by’ibyaha nk’ibi.”

Ku rundi ruhande, HABINEZA Jean Pau; Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko hari ingamba ziri gufatwa, kandi nihatangirwa amakuru ku gihe, umuti uzaboneka.

Ati: “icyo twashishikariza abaturage ni ukugira uruhare mu mutekano wabo; haba ari ukurara amarondo mubgihe cya nijoro, haba ari ugucunga ahantu bakunda guhagarara kuko burya irondo ry’amanywa rishobora no gukorwa n’urubyiruko cyangwa n’abagore kugira ngo byibuze abantu bicungire umutekano.”

“Kandi burya polisi nijya ivuga ngo dutangire amakuru ku gihe, dukumire icyaha kitaraba; ni ugutanga amakuru kugira ngo abo bantu bahanwe. Niba hari abashyashya baje nabo babatwereke, badutungira urutoki nuko tubafate tubibabaze."

Nubwo bimeze gutyo ariko, abaturage bavuga ko ubujura bukorwa n’iri tsinda ry’amabandi bukomeje kugenda bufata indi ntera.

Aha niho bahera basaba inzego z’ubuyobozi guhagurukira iki kibazo kuko aho bigeze imbaraga zabo zisa n’izabaye nkeya.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Jun 7, 2024 - 16:43