Minisante yahawe miliyoni 85 z’amadorali azafasha kuzamura ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko imishanga ya USAID IREME na USAID TUBEHO izafasha mu kubaka urwego rw’ubuzima kuko n’ubundi bari muri gahunda yo gutegura amavugurura, banahugura abakora mu buvuzi. Ibi byatangajwe ubwo yatangizwaga ku mugaragaro ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

kwamamaza

USAID IREME na USAID TUBEHO ni imishinga izamara igihe k’imyaka 5, izafasha mu kuzamura urwego rw’ubuzima mu Rwanda ndetse no kureba ku buzima bw’umwana n’umubyeyi mu kwirinda imfu z’abana bapfa bavuka hamwe n’ababyeyi bapfa babyara.

Minisiteri y’ubuzima yishimye iyi gahunda, ivuga ko  yarikenewe kugira ngo ifashe muri gahunda yatangiwe yo gukora amavugurura arimo guhugura abakora kwa muganga, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’ubuzima,  Dr. Sabin NSANZIMANA.

Yagize ati: “umushinga wa mbere ujyanye no kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana. Umushinga wa kabiri ni uwo kubaka inzego z’ubuzima, cyane cyane guhugura abakora umwuga w’ubuvuzi cyangwa abakora kwa muganga. Harimo kandi kubaka system z’ubuzima.”

“ iyi mishinga ibiri izamara imyaka 5, hagati ya USAID ndetse na Minisiteri y’ubuzima. Harimo abafatanyabikorwa batandukanye bazayikora. Twishimiye ko ubufatanye bugiye gukomeza, buziye n’igihe kuko minisiteri y’ubuzima twari tumaze igihe dutegura amavugurura atandukanye, guhugura abakozi benshi bo kwa muganga kandi bari ku rwego rwo hejuru. Hari kubaka ubuvuzi bw’ibanze, haba ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima....”

Dr. Anita ASIIMWE; Umwe mu bahagarariye iyi mishanga USAID IREME na USAID TUBEHO, yavuze ko bazita ku kwigisha abaganga biga kubyaza bagera kuri 500. Avuga ko  ibi bazabifatanyamo na minisiteri y’ubuzima  hamwe na Kaminuza zigisha ubuzima.

Ati: “bimwe mubyo tuzibandaho ni uko tuzafatanya na minisiteri y’ubuzima n’amashuli yigisha abakora kwa muganga, cyane cyane twibanda kwigisha abafasha ababyeyi kubyara [ababyaza] kugira ngo uyu mushinga uzajye kurangira tumaze kwigisha nibura 500, bityo ibigo nderabuzima byo hirya no hino mu Rwanda bishobore kugira abandi baganga bafite ubwo bumenyi bafatanye n’abandi kugira ngo dukomeze tugabanye imfu z’ababyeyi n’abana.”

Iyi mishinga ije isanga izindi gahunda minisiteri y’ubuzima ifite zo kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, ikazanakora ku buryo bwo gukomeza guhangana na maralia.

Umushinga USAID IREME wahawe inkunga ya milioni 25 z’amadorali y’Amerika watangiye muri Kamena (6) uyu mwaka, ukazageza muri Gicurasi (05) 2028.

Nimugihe USAID TUBEHO yahawe inkunga ya milioni 60 z’amadorali y’Amerika watangiye mu Kanama (08) uyu mwaka ukazageza muri 2028. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzakorera  mu turere 20 tw’u Rwanda.

@ Vestine Umurerwa/Isango Star-Kigali.

 Dec 11, 2023 - 09:34