Musanze: Abaturage bafite imirima yigabijwe n'abacukura Zahabu babuze gitabara

Hari Abaturage bahangayikishijwe n'abantu bongeye kwigabiza imirima yabo iri yagati ya Gatare na Gasanze. Bavuga ko bari gucukuramo ZAHABU ushatse kubunamuramo wese, haba inzego zibanze n'iz'umutekano agakubitwa cyane. Ubuyobozi bw Akagali ka Cyabararika buvuga ko bubikorera raporo bukayishyikiriza ababukuriye ariko ntibihagarare

kwamamaza

Imirima y'abaturage bavuga ko yigabijwe n'abantu baturuka imihanda yose baje gucukura ibyo bita zahabu muri ubu bukaka, iherereye mu Midugudu ya Gatare na Gasanze yo mu kagali ka Cyabararika, mu murenge wa Muhoza w'akarere ka Musanze. 

Abaturage bavuga ko iyo mirima bayitaganyura barebera kure ngo kuko ntawakandagiramo kuko n'uwabigerageje agirirwa nabi cyane, nk'uko abaturage babitangaza.

Umwe yagize ati:"twagiye kubona, tubona abantu biroshemo, twibaza uko biroshemo! Nta buyobozi tutagezeho. Imyaka twari dufitemo, hari nk'uwari yarahinzemo ibisheke byiza, twaranagurishaga."

Undi ati:" abandi bavuye muri Musanze. Aba ari imitwe myinshi nuko bakikoramo udutsinda bakaza kubohoza imirima. Nta hantu tutakubise, ubu ni ugutinya kugera mu kwanjye."

"Ejo bundi umugabo wanjye yagiyemo, yaramanutse nuko agira ngo ahamanukire baramukubise, baramukomeretse ndetse n'ibisebe."

"twatangiriye mu buyobozi bw'ibanze guhera mu Mudugudu, Akagali, ku Murenge...no kuri RIB hose twagezeyo. Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gatare yaravuze ngo ibyo bibazo sinabijyamo kuko barankubise, n'ubu inkoni ndacyazirwaye! Abayobozi bashobora kuba babifitemo uruhare kuko ntabwo ibi bintu biri gukorwa Leta itabizi."

Abagerageza gushaka kunamura abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko, uretse ba Nyiri imirima, nabo mu nzego z'umutekano, nabo barabasatira kugira ngo babagirire nabi maze bagakizwa n'amaguru. Abaturage bo bikabarenga.

Umwe ati:" kuri RIB ngezeyo nabo banyohereza ku Murenge nuko abaDasso baza baje kureba maze babirukaho. Abadasso bariruka nuko dusubira ku Murenge. Byaratuyobeye! Turabizi se ko nk'abaturage bo hasi twibaza nk'abayobozi badutereranye gutya, twebwe tuzajyayo, tuzahamagara he koko?"

Undi ati:" barabakubise! Nk'umutware w'uyu baramukubise! Ubu ni ukurebera ku musozi. Njyewe barambwiye ngo ngezemo bansandaguza, nta nigifwa ryanjye babona."

Bavuga ko kuva ku murenge kugeza ku Karere bazi iki kibazo ariko ngo bakabwirwa ko abo bantu bigize ibiharamagara. Ibi bigatuma abaturage bibaza uri hejuru y'amategeko.

Umwe ati: "Umuyobozi w'Umurenge yageze aho nsubiye ku Murenge arambwira ngo nidushake umukuru wa RIB witwa Murenzi, niwe urabasha kudufasha. Tumuhamagaye, yanga gufata telefoni. Abo bantu ngo bigize ibihazi, ntabwo babashoboye."

Undi ati: " atwe byaratuyobeye uburyo baba bari hejuru y'amategeko."

Isango Star yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'akarere ka Musanze ngo bugire icyo bubivugaho ariko ntibyadukundira kuko n'ubutumwa bugufi yohererejwe atigeze agira icyo abuvugaho. 

Icyakora, umuyobozi w'akagali bwavuze ko uretse n'urugomo ruhoramo, ubu bucukuzi butemewe no kubohoza imirima y'abaturage, byose babikorera raporo bakayishyikiriza inzego zibakuriye.

Yagize ati:" kujyamo ho bajyamo. Twe icyo dukora, dukora raporo cyngwa tugatanga amakuru."

Birasa naho ntawe wo kubazwa ubu bucukuzi bitemewe n'imiterere y'amabuye y'agaciro naho bayigurisha. Abaturage bavuga ko ari zahabu irigushakishwa mu ndiba y'isi binyuze mu mirima yabo, bavuga ko yigabijwe nabo batazi.

Uretse abo mu nzego zinyuranye bagezwaho iki kibazo ariko kikaburirea igisubizo, abaturage bavuga ko nta kwezi gushize umuntu apfiriyemo ndetse abavuye kumushyingura bagaruka bakomeza ubucukuzi bwabo butemewe.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Cyabararika mu karere ka Musanze.

 Feb 13, 2025 - 14:14