Nyuma yo guhabwa umwambaro mushya, abomatari bagiye kuzajya boroherezwa kubona serivise nyinshi za MTN

Kuri uyu wa kabiri abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali bambitswe umwambaro mushya uzajya ubaranga bari mukazi, ni umwambaro bambitswe na sosiyete y’itumanaho ya MTN mu gihe cy’imyaka 2 abamotari bakaba bavuga ko bishimiye uyu mwambaro mushya bahawe kuko ugiye kubafasha kugira isuku bitandukanye n’uwo bari basanzwe bambara warumaze gusaza.

kwamamaza

Ni umwambaro mushya sosiyete y’itumanaho ya MTN igiye kujya yambika abamotari bose bo mu gihugu aho kuri uyu wa kabiri hari hatahiwe abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali ndetse uko iminsi igenda yicuma n’abo hirya no hino mu ntara bazagenda bayishyikirizwa binyuze mu makoperative babarizwamo.

Bamwe mu bamotari bari bamaze guhabwa uyu mwambaro bavuze ko ari iby’agaciro kuko bagiye gukora akazi kabo basa neza kuko uwo bari basanganywe warushaje.

Philip Gakuru umuyobozi ushinzwe serivise za Mobile Money muri sosiyete y’itumanaho ya MTN aravuga ko aya masezerano afitiye inyungu abamotari cyane cyane ko bazoroherezwa gukoresha serivise za Mobile Money bitabangamiye akazi kabo.

Yagize ati “inyungu ya mbere ku mumotari ubwe ni ukuba yakwambara umwenda umuranga no kugaragara neza mu kazi ke ka buri munsi, ikindi azagira serivise nyinshi azagenda abona uko akomeza gukoresha serivise zitandukanye za MTN, nko kuri Momo pay ashobora kwakira amafaranga ye yose ari munsi y’amafaranga ibihumbi 4 ku buntu, akabasha kuba yakizigamira akaba yabona inyungu”.

Kuruhande rw’umujyi wa Kigali baravuga ko guhabwa uyu mwambaro ku bamotari bigiye kubafasha kunoza isuku bityo bagakora akazi basa neza nkuko Pudence Rubingisa umuyobozi w’umujyi wa Kigali abisobanura.

Yagize ati “turagira ibyo dusaba abamotari, kuba bayihawe ariko bakanayambara, dushaka ko umujyi ukomeza ugasa neza nabo bakaba bafite iyo myambaro ituma basa neza, ku myambaro hariho na numero zabo kuko baba bariyandikishije kugirango numero ihuzwe n’umumotari n’umwambaro yambaye”.

Sosiyete y’itumanaho ya MTN izajya yambika abamotari mu gihugu hose imyambaro ibiri mu rwego rwo kunoza isuku ndetse buri nyuma ya mezi 6 bakazajya bahabwa indi.

Kuva iyi sosiyete yatangira gukorera mu Rwanda mu 1998 aya ni amavugurura magari ya gatatu ikoze aheruka yakozwe 2022 ubwo yahinduraga ibirango byayo.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Aug 23, 2023 - 08:31