Gakenke: Urubyiruko rurasabwa kutijandika mu bikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bari abakozi b’ibitaro bya Nemba byo mu murenge wa Nemba barahamagarira urubyiruko kutijandika mu bikorwa byo gupfobya Jenoside.

kwamamaza

Mu 1992 Jane yari umukozi w'ibi bitaro bya Nemba muri komine ya Nyarutovu, ubu ni mu murenge wa Nemba ho muri aka karere ka Gakenke, Jane ibyabaye ku bakozi bagenzi be we nabo basigaranye barabyibuka nk'ibyabaye ejo.

Kimwe n'abandi bagenzi be barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu baravuga ko Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yabashije gukuraho amacakuburi yatumye bagenzi babo bazizwa uko bavutse bagahamagarira abakiri bato gukomera ku cyiza.

Jane yagize ati "icyo nasaba abakiri bato ni ukugirango ibikorwa bibi byose bazabyirinde kuko icyo utakwifuza ko bagukorera ntiwakabaye ugikorera mugenzi wawe". 

Umuyobizi mukuri w'ibi bitaro bya Nemba, Habimana Jean Baptiste avuga ko bashingiye ku kuba abiganjemo urubyiruko rwakoraga muri ibi bitaro mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nubu bikaba bikoramo abiganjemo urubyiruko, akabahamagarira kwirinda gushukwa n’abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati "turashishikariza buri wese ko akoresha imbaraga afite zose kugirango Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kuba ukundi kugirango abakozi bumve ayo mateka ashaririye bibafasha gufata ingamba zo kutazagwa mu kintu nkicyo cya Jenoside".   

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney nawe arasaba urubyiruko rwo muri aka karere n’abakora muri ibi bitaro bya Nemba kugenda ukubiri n'abashobora kuhembera ibikorwa byo gupfobya Jenoside.

Yagize ati "dufashe urubyiruko gukomeza guhangana n'abapfobya ingengabitekerezo ya Jenoside, abagitambutsa ubutumwa burimo ingengabitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, urubyiruko turaruhamagarira kugirango bitabire ibiganiro bitangwa".    

Mugikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b'ibitaro bya Nemba n’ibigo nderabuzima bigishamikiyeho bazize Jenoside, urubyiruko rwanahawe inama zo gukomeza guhagarika abayipfobya bifashishije ikoranabuhanga n’ibindi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buvuga ko mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bagakomeza gushishikariza abakiri bato gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana //Isango star  Gakenke

 Jun 14, 2023 - 08:44