Abagore bari mu itangazamakuru bahawe amahugurwa ku kubaka ubufatanye bugamije kuzamura ubushobozi n'ubunyamwuga

Kuri uyu wa Gatatu umuryango ushyigikiye abagore bari mu itangazamakuru WIN (Women In News) wahuguye abagore bo mu bitangazamakuru bitandukanye ku kubaka ubufatanye no gusangizanya ubunararibonye bigamije kongerera ubushobozi abagore bari mu mwuga w’itangazamakuru.

kwamamaza

Ni amahugurwa yahawe abagore banyuze muri gahunda y’umuryango ushyigikiye abagore bari mu itangazamakuru WIN (Women In News) bazwi nka WIN  alums.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bakaba bavuga ko bungutse abarimu bashya ndetse ubumenyi babonye buzabafasha kugera kure mu mwuga no gufasha abandi.

Brigitte Uwamaliya umuyobozi wa Radio Huguka yagize ati "nungutsemo abarimu bashyashya kandi nkaba nizera ko nkuko dutandukanye twiyemeje gushyira mu bikorwa umugambi twihaye wo gufashanya 2 kuri 2 ndetse na nyuma yaho tukazasakazanya ubwo bumenyi tukagura tukarenga abo 2, bizamfasha kuzamuka mu mwuga wanjye, kuzamurana nicyo nungutse cyane".     

Caroline Phir-Lubwika Umuyobozi muri WIN ushinzwe abanyamakurukazi bahuguwe n’uyu muryango avuga ko biteze ko buri wese azabigira ibye kandi ko WIN izakomeza gukurikirana abahuguwe ikabafasha kubaka ubushobozi.

Yagize ati "WIN ihari kugirango ifashe abanyamakuru bayinyuzemo hano mu Rwanda twiteze ko bazakorana, buri wese akabigiramo uruhare natwe tuzabafasha mu kubongerera ubushobozi nk’uko uyu munsi twabafashije gusangizanya ubumenyi, buri wese akaba agomba kwigisha undi icyo amurusha kandi tukaba tuzabikora no mu bindi bihugu bigera ku 9 bisigaye mu bihugu 10 dukoreramo muri Afurika aho tuzakomeza kubahuza."

Si aba bagore bo mu itangazamakuru gusa bazungukira muri ubu bumenyi bahawe ahubwo barahamya ko bizanagirira akamaro umuryango nyarwanda usanzwe ukeneye abanyamakuru bakora kinyamwuga kandi bavugira abaturage nk’uko bigarukwaho na Emma Marie Umurerwa washinze ikinyamakuru Iriba news.

Yagize ati "umuryango nyarwanda ukeneye abanyamakuru b'abanyamwuga, ukeneye abanyamakuru bakorera abaturage cyangwa se bakora mu nyungu z'abaturage, buri wese n'ubunararibonye bwe nitubuhuriza hamwe tuzubaka ikintu gikomeye kizagirira sosiyete nyarwanda akamaro bivuye muri twebwe abanyamakuru babanyarwandakazi".    

Gahunda yo gukundisha abagore itangazamakuru yashyizweho n’umuryango mpuzamahanga w’abatangaza amakuru World association for News Publishers ikaba imaze imyaka irenga 5 ikorera mu Rwanda aho ifasha abagore bari mu itangazamakuru kurikunda no kurushaho kurikora kinyamwuga rikabateza imbere.

Inkuru ya Marie Grace Tuyishimire Kageme / Isango Star Kigali

 May 18, 2023 - 07:29