Mohammed Salah yasezeye muri Liverpool nyuma y’imyaka 9

Nyuma y’imyaka icyenda akinira ikipe ya Liverpool FC, rutahizamu w’ikirangirire Mohamed Salah yamaze gufata icyemezo cyo kutazakomezanya n’iyi kipe ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye.

kwamamaza

Uyu Munya-Misiri wigaragaje cyane mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, asize amateka akomeye mu mujyi wa Liverpool, aho yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayifashije kongera kwiyubaka no kwitwara neza mu marushanwa atandukanye.
Mu gihe cy’imyaka 9 amaze muri iyi kipe, Salah yayikiniye imikino 435, ayitsindira ibitego 255, anatanga imipira 122 yavuyemo ibitego.

ibi bimushyira mu bakinnyi b’ibihe byose b’indashyikirwa banyuze muri Liverpool.
Ku ruhande rw’ibikombe, Salah yegukanye byinshi bikomeye birimo: 

????×1UEFA Champions League
????????×2 Premier League
????×1 UEFA Super Cup
????×1 FIFA Club World Cup
????×1 FA Cup
????????????×3 EFL Cup
????×1 English Super Cup

Aganira n’itangazamakuru, Salah yavuze ko gufata iki cyemezo bitari byoroshye, ariko ko ari igihe cyo gutangira indi ntambwe nshya mu buzima bwe bw’umwuga. Yashimiye cyane abafana, abatoza n’ubuyobozi bwa Liverpool bamufashije kugera kuri byinshi.
Abakunzi b’iyi kipe bo bagaragaje amarangamutima atandukanye, benshi bavuga ko bagiye kumukumbura cyane kubera uruhare runini yagize mu bihe byiza by’iyi kipe mu myaka ishize.
Nubwo ataratangaza aho azerekeza, amakuru aturuka hirya no hino mu itangazamakuru ry’imikino agaragaza ko amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi no mu bindi bice by’isi yamaze gutangira kumwifuza, ibi bisobanuye ko Liverpool igiye gutangira urugendo rushya idafite umwe mu bakinnyi bayihesheje ishema rikomeye mu mateka yayo ya vuba, Mohammed Salah arasozanya n'uyu mwaka w'imikino muri kipe nyamara yaragisigaje undi mwaka 

 Mar 24, 2026 - 22:56