Rayon Sports WFC yakuye abakinnyi babiri muri AS Kigali WFC 

Nyuma y’igihe bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports y’icyiciro cy’abagore ishaka abakinnyi babiri muri mucyeba wayo AS Kigali Women Football Club, kuri ubu byamaze kujya ahagaragara ko abakinnyi babiri bakomeye bamaze kuva muri AS Kigali bagatangira imyitozo mu Nzove.

kwamamaza

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza (12) 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yakiriye Kayitesi Alodie na mugenzi we Uwimbabazi Immaculée.

Uwimbabazi Immaculée wari umaze igihe muri AS Kigali, kuri ubu ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports WFC ndetse akaba azatangirana n’imikino yo kwishyura muri shampiyona 2023-2024.

Uwimbabazi asanzwe ari umukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi nk’umwanya yazamyukiyeho agikina mu ikipe ya Kamonyi WFC ariko akaba anafite ubushobozi buhagije bwo gukina hagati mun kibuga afasha abugarira (Defensive Midfielder).

Ku rundi ruhande, ntabwo Rayon Sports yasinyishije Uwimbabazi Immaculée ushobora gukina imyanya irenze umwe mu kibuga gusa, ahubwo yanaguze Kayitesi Alodie nawe ukina imyanya irenze umwe.

Kayitesi ni undi mukinnyi wari umaze igihe muri AS Kigali WFC ariko akaba yabengutswe na Rayon Sports WFC atarasoza umwaka w’imikino 2023-2024. Uyu mukobwa afite ubushobozi bwo gukina inyuma ahagana iburyo ariko kandi akaba amaze igihe akina hagati mu kibuga ari naqho asigaye akina mu ikipe y’igihugu.

Rayon Sports yongereye imbaraga mu bakinnyi isanganwe kugira ngo ishake amaboko azayifasha guhangana na AS Kigali WFC bahanganiye igikombe cya shampiyona ndetse n’umukino utangira iyo kwishyura bakaba bazahura hagati yabo nyuma y’uko umukino ubanza banganyije igitego 1-1.

By Sadam Mihigo/Isango Star-Kigali.

 Dec 27, 2023 - 15:59