Minisitiri w'ingabo wa Amerika yirukanye mu nshingano umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth yirukanye mu nshingano Gen. Randy George ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka. Ni icyemezo cyafashwe mu buryo butunguranye kandi kitigeze gitangarizwa impamvu.

kwamamaza

Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yemeje ko Gen. Randy George yavuye ku mwanya we wa 41 w’Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, nyuma yo gusabwa kwegura na Minisitiri Pete Hegseth.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa Pentagon, Sean Parnell, ryavuze ko uyu musirikare mukuru “avuye ku nshingano ze ako kanya,” rimwifuriza ikiruhuko cyiza cy’izabukuru, ariko ntiryasobanuye icyatumye asabwa kwegura.

Ibi bibaye mu gihe gikomeye cy’umutekano, aho Amerika iri mu bikorwa bya gisirikare byo guhangana na Iran, ifatanyije na Israel, aho imibare ya Minisiteri y’Ubuzima myri Iran igaragaza ko abantu barenga 2,076 bamaze kugwa muri ibyo bitero byagabwe kuva mu mpera za Gashyantare (02), mu gihe abarenga 26,500 bakomeretse.

Na ho Israel ivuga ko mu masaha 24 ashize abantu 148 bakomeretse, ndetse kuva ibikorwa by’intambara byatangira abarenga 6,500 bamaze kujyanwa mu bitaro.

Ni mu gihe hagabwe ibindi bitero bitandukanye mu bihugu byo mu karere ndetse hari amakuru avuga Iran yamaze gutegura abasirikare 7 000 bo guhangana n'ingabo za Amerika. 

@RFI

 Apr 3, 2026 - 10:10