Uburusiya-Ukraine: ‘Amasezerano y’ibinyabiziga yongerewe amezi abiri’ Recep Tayyip Erdogan

Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdogan, yatangaje ko amasezerano yo kohereza ku isoko mpuzamahanga ibinyampeke byo muri Ukraine binyujijwe mu Nyanja yumukara yongerewe amezi abiri.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho kur’uyu wa gatatu, ku ya 17 Gicurasi (05),Perezida Erdogan, yagize ati: "Hafashwe umwanzuro wo kongera amasezerano y’ibinyampeke binyuzwa mu Nyanja yumukara  amezi abiri".

Ni nyuma yaho kuwa kabiri ku ya 16 Gicurasi (05), Kreml yavuze ko hari "ibibazo byinshi bitashubijwe bigomba gukemurwa mbere yo kongera amasezerano, biteganyijwe ko agomba kurangira ku mugoroba w’ejo ku ya 18 Gicurasi (05) 2023.

Aya masezerano yashyizweho umukono muri Nyakanga (07) 2022 n’umuryango w’Abibumbye, Uburusiya, Ukraine na Turkey, yatumye mu mezi 10 ashize toni zirenga 30 z’ibinyampeke byo muri Ukraine zoherezwa mu mahanga.

Aya masezerano yafashije koroshya ikibazo cy’ibiribwa ku isi cyatewe n’intambara, mbere yari yongerewe iminsi 60 ku ya 19 Werurwe (03).

Kuyavugurura bivugwa ko bishobora kuba ibyiminsi 120, ariko Uburusiya bwari bwavuze ko bwemeye kuyongerera iminsi 60. Moscou ivuga ko mu gihe ibicuruzwa byo muri Ukraine byoherezwa mu mahanga byashoboye gusubukurwa, ifumbire y’Uburusiya n’ibicuruzwa byibiribwa byaho byoherezwa mu mahanga bikomeje guhura n imbogamizi zibihano byafashwe nibihugu byo mu burengerazuba bwisi nyuma yo kugaba igitero  kuri Ukraine muri Gashyantare (05) 2022.

 May 17, 2023 - 18:35