Ebola imaze guhitana 31 , mu gihe abaturage batarafata ingamba z’ubwirinzi

Inzego z’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zatangaje ko abantu 31 bamaze kwitaba Imana bazize icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Ntara ya Kasai kuva ku wa 4 Nzeri (09) 2025. Kugeza ubu abamaze kwandura bageze kuri 48, barimo 38 byemejwe ko yanduye ndetse n’abandi 10 bakiyikekwaho.

kwamamaza

Mu bakiri mu bitaro, barimo 14 byamaze kwemezwa ko banduye mugihe abandi bategereje ibisubizo bya laboratwari. Mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo, abarenga 700 bamaze guhabwa urukingo rwa Ebola.

Nubwo iki cyorezo gikomeje guhitana ubuzima bw’abantu benshi, raporo zigaragaza ko abaturage bo mu bice 14 byo mu karere ka Bulape ntibaritabira bihagije ingamba zo kwirinda. Kugeza ubu, hari abataracika ku muco wo gusuhuzanya bakoresheje amaboko, abateranira hamwe batubahiriza intera, ndetse no kugenda begeranye mu modoka rusange no kugenda ari benshi kuri moto.

Bamwe mu bamotari bavuga ko iki kibazo giterwa n’abakiriya bashaka kwicara ari benshi kuri moto imwe.

Umwe muri bo yagize ati:" Ni amakosa y’abakiriya bacu baza ari bane. Ibi bibashyira mu kaga."

Dr Jean-Pierre Sumba, ushinzwe kurwanya Ebola muri Kasai y’Uburasirazuba, yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Ati:"Ebola yandura binyuze mu gukoranaho n’umurwayi cyangwa n’inyamaswa zanduye. Ntibikwiye gukoraho umuntu ufite ibimenyetso, imyambaro cyangwa umurambo we. Ahubwo abantu bagomba gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune."

Nubwo icyorezo gikomeje kwibasira iyi ntara, Okapi ivuga ko hari abarwayi babiri bari barwariye mu kigo cyita ku barwayi ba Ebola i Bulape bavuwe barakira, ubu basubijwe mu miryango yabo.

 Sep 22, 2025 - 09:42