
Trump yahagaritse imfashanyo ya gisirikari Amerika yahaga Ukraine
Mar 4, 2025 - 11:48
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse imfashanyo ya gisirikari Amerika yahaga Ukraine. Ibi bibaye nyuma yo impaka zabaye hagati y’abakuru b’ibihugu byombi kwabaye mu cyumweru gishize, nk'uko byatangajwe n'umutegetsi wo muri Maison Blanche/White House.
kwamamaza
Iki cyemezo cya Trump kije kwimika umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byahoze ari inshuti zikomeye ndetse bishobora guhungabanya umubano wa Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibihugu by’inshuti byo ku mugabane w’Uburayi.
Kuva Trump agiye ku butegetsi mu kwezi kwa Mutarama (01), ndetse agahura na mugenzi we w’Uburusiya, Putin, uruhande rwa Amerika kuri Ukraine rwarahindutse ndetse inafatirwa imyanzuro ikubiyemo amasezerano Zelensky yagombaga gusinya mu cyumweru gishize ariko ntibyakorwa.
Amakuru avuga ko harimo ayemerera Amerika kujya gucukura amabuye y’agaciro muri Ukraine, ndetse iki gihugu kigaharira Uburusiya ibice bwigaruriye mu ntambara mu rwego rwo kugera ku mahoro, Trump yise ko Ukraine ariyo yayishoje kuri Amerika. Ibyo kandi bigakorwa ntacyo Ukraine yijejwe ku mutekano wayo.
Ubwo bahuraga, nubwo Trump yari yatagaje ko aba bategetsi bombi baza kugirana ibiganiro byiza, siko byagenze kuko byarangiye kabayeho gushamirana na Zelensky imbere y’itangazamakuru. Trump yashinje Zelensky kuba intashima ku mfashanyo Amerika iha Ukraine yo kuyifasha guhangana mu intambara irimo n’Uburusiya.

Perezida Zelensky wa Ukraine na Perezida Trump wa USA muri White House
Gufata umwanzuro wo guhagarika inkunga bisa no gushyira igitutu ku butegetsi bwa Ukraine, cyane ko Putin yavuze kenshi ko atarwanye na Ukraine ahubwo ari ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi buha iki gihugu intwaro. Yavuze ko Amerika iramutse ihagaritse inkunga iha Ukraine intammbara yahita irangira.
Ibi kandi ninabyo byatangajwe na Perezida Trump. Ikinyamakuru Bloomberg cyatangaje ibyavuzwe na Trump avuga ko “Amerika ibaye ihagaritse imfashanyo yose ya gisirikare igenewe Ukraine kugeza Trump abonye ko abategetsi b'iki gihugu berekanye ubushake bwo kugera ku mahoro”.
Yavuze ko ibikoresho bya Gisilikari bitari byakageze muri Ukraine biraba bihagaritswe. Ibyo birimo intwaro zikiri mu nziea ndetse no mu bubiko buri muri Pologne.
Bamwe mu banyapolitiki baba abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani cyangwa Abademokarate banenze iki cyemezo cyafashwe na Trump. Bahuriza ku kuba kiraza kugira ingaruka mbi ku mubano wa Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo byose bivuga ko bigendera kuri demokarasi. Aha bavugaga ibyo ku mugabane w’Uburayi.

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika
Tammy Duckworth, umudemokarate ari muri komite ishinzwe ibibazo bya gisirikari mu nteko ishingamategeko ya Amerika, avuga ko iki cyemezo cya Maison Blanche cyo guhagarika imfashanyo ari "ugutererana Ukraine mu buryo buteye isoni".
Yifashishijwe urubuga rwa X, yagize ati: "iki cyemezo ntikizatuma igihugu cyacu kigira umutekano. Kizaha imbaraga Putin n'abo duhanganye, cyongere cyangize ubucuti dufitaniye n'ibihugu dukorana bigendera kuri demokarasi".
Maison Blanche ntiyahise igira icyo ivuga ku bijyanye n'igihe iki cyemezo kizamara, cyangwa urundi rwego.
Si bwo bwa mbere Perezida Trump afashe umwanzuro wo guhagarika imfashanyo ihabwa Ukraine mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Perezida Zelensky.
Icyo gihe, Trump yahagaritse imfashanyo Ukraine yari yemerewe n'inteko ishingamategeko. Icyo gihe Ukraine yari ihanganye n'Uburusiya hamwe n'imitwe y'inyeshamba zafashwaga n'Uburusiya kuva mu 2014.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


