Minisitiri Sebahizi yavuze uko u Rwanda rworohereza abashoramari b’ubuhinzi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko u Rwanda rworohereza abashoramari bo mu rwego rw’ubuhinzi, aho bamwe bafite imishinga migari bahabwa ubutaka na Leta kugira ngo bakore ibikorwa byabo.

kwamamaza

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro cyabereye muri Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali, cyagarukaga ku korohereza abashora imari mu rwego rw’ubuhinzi no gutunganya umusaruro w’ibibukomokaho ndetse no kongera igishoro muri uru rwego.

Iki kiganiro cyahuje Sebahizi n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Africa Improved Food ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo Olam Agri muri Nigeria, Anil Nair.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bike biha abashoramari bo mu mahanga uburyo bworoshye bwo kubona ubutaka bwo gukoreraho imishinga yabo.

Ati: “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike aho umushoramari wo mu mahanga ashobora kuza agahabwa ubutaka ku buntu. Guverinoma ikabaha ubutaka, icyo tubasaba kikaba gukora neza, guhanga imirimo, kutwereka ubushobozi bw’ibyo bazashyira ku isoko ryo mu Rwanda n’ibyo bazohereza mu mahanga. Izo ni zimwe mu nyoroshyo tubaha.”

Inama Mpuzamahanga ya Africa CEO Forum 2026 igeze ku munsi wa kabiri yitabiriwe n' abarenga 2800.  Ibiganiro biri gutangwa muri iyi nama byibanda ku guteza imbere ishoramari muri Afurika, amahirwe ari mu bihugu bitandukanye, ubufatanye ndetse no gukuraho imbogamizi zikibangamira abashoramari bo ku mugabane wa Afurika.

 May 15, 2026 - 12:44