Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyahaye leta y'u Rwanda inkunga

Leta y’u Rwanda n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) bemeje gahunda nshya y’inkunga ingana na miliyoni 310 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’amezi 36 agenewe ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

kwamamaza

Ikigega mpuzamahanga cy'imari cyatangaje ko cyumvikanye na leta y’u Rwanda ku nkunga ingana na miliyoni 310 z'amadolari y'Amerika agamije gushyigikira ivugurura ry'ubukungu bw'igihugu no gufasha igihugu mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bikubiye mu ikigega cyiswe “Resilience & Sustainability Trust”

Umuyobozi w’intumwa z'ikigega mpuzamahanga cy'imari IMF zoherejwe mu Rwanda muri gahunda yo gusuzuma uburyo inguzanyo yayo izakoreshwa, Haimanot Teferra yavuze ko u Rwanda rwemerewe aya mafaranga ngo ruzamure ubukungu ndetse rubashe kwirwanaho mu ngaruka zizana n’imihindagurikire y’ikirere.

i0.wp.com/kiny.taarifa.rw/wp-content/uploads/2022/...

Yagize ati"mu gushyigikira Guverinoma mu bikorwa byayo byo kuzamura ingengo y’imari bijyanye na PCI yemejwe muri 2019, iyi nkunga ya IMF izafasha igihugu gutera imbere no kubaka ingufu zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, aya amasezerano agomba kwemezwa n'ubuyobozi bwa IMF nyuma yisuzumwa n'inama y'ubutegetsi iteganyijwe mu kuboza 2022.

Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’imari n’igenamigambi yavuze ko mu gihe isi yose yagezweho n’ingaruka zitandukanye ubukungu bukazahara byanateye ibiciro by’ibiribwa kuzamuka.

Yagize ati" ku isi yose ibiciro byarazamutse n'ikibazo gikomeye kandi biraturuka ku bintu bibiri, hari ibituruka kungaruka za covid nanubu zigihari,ibibazo bijyanye n'ubwikorezi bw'ibicuruzwa,ibibazo biri mu bihugu aho ibicuruzwa bikorewa hakiyongeraho ikibazo k'intambara ibera muri Ukraine mu Rwanda rero natwe byatugezeho".

Arakomeza avuga ko leta yazanye gahunda zitandukanye zo kurwana n’izamuka ry’ibiciro zigiye no kunganirwa nicyi kigega.

Yagize ati" hari ibyo leta yagiye ikora kugirango uwo muvuduko,yego bizamuke ariko umuvuduko we kuba munini cyane byasabye leta ko yigomwa amafaranga make kugirango iyashyiremo kuri ibyo biciro kugirango byorohe, byorohere abaturage binamanure izamuka rusange ry'ibiciro ".

Nk’uko amasezerano abiteganya nyuma yisuzumwa ry’ubuyobozi bukuru bwa IMF, u Rwanda ruzabona miliyoni 310 z’amadorali y'Amerika angana na miliyari 329 zirenga z’amanyarwanda mu kigega cya “Resilience & Sustainability Trust”

 Inkuru ya Hertier Bahizi i Kigali

 Oct 8, 2022 - 12:40