Nyamagabe: RIB irasaba abayobozi gukora raporo zidafifitse

Mu Karere ka Nyamagabe, ubuyobozi bw’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) buravuga ko kugirango hatangwe ubutabera bwuzuye, abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakwiye kwirinda gutanga raporo zibogamye ku byaha biba byakozwe.

kwamamaza

Kenshi ahakorewe icyaha, inzego z’umutekano zijya kuhagera zahawe raporo mbere ikubiyemo amakuru yuzuye ku cyaha cyabaye, naho cyabereye. Ibi bikazifasha kugikurikirana, uwagikoze cyamuhama akakiryozwa.

Mu bukangurambaga RIB yakoreye i Nyamagabe mu mirenge ya Nkomane na Buruhukiro, umukozi w’uru rwego ushinzwe kurwanya ibyaha Ntirenganya Jean Claude, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze, kwambara umwenda w’ubuyobozi aho kwambara uwa ntiteranya n’uwakoze icyaha, n’ibindi bikorwa bibi bigira uruhare mu gusibanganya ibimenyetso binyuze muri raporo zififitse zikorwa na bamwe mu bayobozi.

Yagize ati "turabibona kenshi twebwe mu bugenzacyaha muri raporo zikorwa n'inzego z'ubuyobozi bw'ibanze bwageze aho bya bibazo bigiye biri, waza gusesengura neza ugasanga hari bake mu bayobozi bagikora raporo mu buryo bubogamye, umwambaro w'ubuyobozi ibyo ugomba kuba ukora n'ibyemezo ugomba kuba ufata ntabwo bigomba kuba bibogamye".

Uyu muyobozi akomeza avuga ko, uko byagenda kose uburwayi budashobora kuvurwa uko bikwiye, mu gihe raporo ku cyaha n’aho cyabereye bitakozwe neza, asaba abazikora kwisubiraho.

Ati "ntabwo ushobora kuvurwa uburwayi utabugaragaje...........twumve uruhare rwacu mu bintu byo kurwanya amakimbirane, tugomba kuyinjiramo ariko tukayinjiramo kiyobozi ntituyinjiremo tubogamye, nta muyobozi urangwa no kubogama, raporo dukora zifite akamaro gakomeye niyo mpamvu twifuza ko izajya iba ari raporo ibasha kugaragaza amakuru yose".      

Kuva urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwajyaho, ubushakashatsi bukorwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), rugaragaza ko RIB iri mu nzego abaturage bashima imikorere yayo, mu bijyanye no kugerera ku gihe ahabereye icyaha, kukigenza, no gukora amadosiye ashyikirizwa inkiko.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamagabe

 Jul 17, 2023 - 09:31