Meteo Rwanda ivuga ko iki gihembwe cy’itumba hazagwa imvura nkeya ishobora gucika hakiri kare

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere n’iteganyagihe (Meteo-Rwanda), kiravuga ko muri iki gihembwe cy’itumba hazagwa imvura nkeya ariko ihagije, ikagira inama abaturage n’abahinzi muri rusange gukoresha aya mahirwe y’imvura yatangiye kugwa bakayabyaza umusaruro kuko ishobora gucika hakiri kare.

kwamamaza

Iki kigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere n’iteganyagihe (Meteo-Rwanda), gitangaza uko iteganyagihe ry'uko igihembwe cy’itumba rya Werurwe, Mata na Gicurasi uyu mwaka rizaba rimeze, yatangaje ko muri rusange hari ibice bimwe na bimwe bizabona imvura nke ugereranyije n’iyo basanzwe babona ariko ikazaba ihagije nkuko bivugwa na Bwana Aimable Gahigi Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda.

Yagize ati "iteganyagihe ry'igihembwe cy'itumba Werurwe , Mata na Gicurasi 2023, ikigo cy'u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw'ikirere (Meteo- Rwanda) kinejejwe no gutangariza abaturarwanda bose ko itumba rya 2023 muri rusange riteganyijwemo imvura isanzwe igwa muri ayo mezi mu bice byinshi by'igihugu ariko hakaba hari ibice by'intara y'Iburengerazuba ndetse n'Iburasirazuba bizabona imvura nkeya ugereranyije niyo basanzwe babona mu gihe cy'itumba".      

Ni muri urwo rwego Umuyobozi ushinzwe gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bijyanye n’ibihingwa mu kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), Izamuhaye Jean Claude, avuga ko aya makuru afasha inzego zitandukanye zirimo n’abakora umwuga w’ubuhinzi.

Yagize ati "Meteo itanga amakuru yuko ikirere gihagaze umunsi ku wundi, turatangira kuyakurikira no kuyageza ku bahinzi n'abafatanyabikorwa batandukanye, birasaba ko dukomeza gushyiramo ingufu, turasaba abahinzi, ba Goronome abayobozi batandukanye gukangurira abahinzi kwihutisha itera no gukora imirimo yindi cyane cyane nko kuhira aho biri ngombwa".      

Ni nabyo Aimable Gahigi Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda asaba inzego n’ibigo bitandukanye gukoresha aya mahirwe mu kugena igenamigambi.

Yagize ati "ikigo cy'u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw'ikirere kirasaba inzego zose za leta , imiryango idaharanira inyungu, imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda, ibigo by'abikorera ku giti cyabo ndetse n'abaturarwanda bose muri rusange ko bakwiriye gushingira kuri iri teganyagihe bagafata ingamba zijyanye n'ibikorwa byayo, meteo Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi n'ikigo gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi (RAB), Minisiteri y'ubutabazi n'abandi bafatanyabikorwa bazakomeza gukorana bya hafi muri gahunda zigamije gutuma abaturarwanda babona amakuru y'ubumenyi bw'ikirere ku gihe kugirango bayashingireho mw'igenamigambi no mwifatwa ry'ibyemezo bitandukanye harimo no kwirinda ibiza".   

Iteganyagihe ryerekana ko itangira ry’imvura y’itumba mu duce dutandukanye riri hagati y’itariki ya 22-28 Gashyantare ndetse na tariki ya 01 n’iya 06 Werurwe 2023, iyanyuma izatangira ikererewe ni hagati y’itariki ya 07-13 Werurwe, bikaba biteganyijwe rizatangira gucika hagati ya tariki 20-26, ndetse 20-23 ndetse n’itariki 03 n’itariki ya 10 Kamena 2023.

Inkur ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 27, 2023 - 07:27