Kubaka ikibuga cy’Indege gishya cya Kigali: Zimwe mu mpamvu zatumye ingengo y’imari ya 2026/2027 yiyongeraho miliyari 844 Frw

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 izagera kuri miliyari 7.796,3 Frw, yiyongereyeho miliyari 844,2 Frw ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye ya 2025/2026, ahanini bitewe no kwihutisha ibikorwa byo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege gishya cya Kigali no kongera inkunga igenerwa RwandAir mu guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu burasirazuba bwo hagati.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho kur'uyu wa mbere, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagezaga imbanzirizamushinga hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse cya 2026/2027-2028/2029 ku Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yawugezaga ku Nteko Ishinga Amategeko hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse cya 2026/2027-2028/2029.

Muri iyi ngengo y’imari, Minisitiri Murangwa yavuze ko amafaranga azakomoka imbere mu gihugu ateganyijwe kugera kuri miliyari 5.273,8 Frw, harimo miliyari 4.429,1 Frw z’imisoro na miliyari 582,4 Frw zituruka ku bindi bikorwa bitari imisoro. Inkunga z’amahanga zizagera kuri miliyari 548,3 Frw, mu gihe inguzanyo z’amahanga ziteganyijweho miliyari 1.974,1 Frw.

Amafaranga angana na miliyari 4.779,1 Frw azakoreshwa mu bikorwa bisanzwe bya Leta, mu gihe miliyari 3.017,2 Frw zizashyirwa mu mishinga y’iterambere n’ishoramari rya Leta.

Minisitiri Murangwa yavuze ko izamuka ry’iyi ngengo y’imari rishingiye cyane ku bikorwa remezo no gushyigikira urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ( RwandAir), ikomeje guhura n’ingaruka z’intambara ihanganishije Letq Zunze Ubumwe, Israel na Iran.

Iyo ntambara yatumye umuhora wa Hormuz unyuramo igice kinini cya peteroli ku Isi uhungabana, bituma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, gaz n’ibiribwa bizamuka ku rwego mpuzamahanga. Mu Rwanda, ibiciro ku isoko byazamutse ku kigero cya 13% muri Mata (04) 2026 bivuye kuri 9,2% muri Werurwe (03).

Guverinoma ivuga ko izi ngaruka zizanakoma mu nkokora ubukungu bw’u Rwanda, buteganyijwe kuzazamuka ku gipimo cya 6,8% mu 2026, mbere yo kuzamuka kuri 7,2% mu 2027.

Nubwo hari ibibazo by’ubukungu mpuzamahanga bikomeje kwiyongera, Minisitiri Murangwa yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2025/2026 riri kugenda neza, kuko hagati ya Nyakanga (07) na Ukuboza (07) 2025 amafaranga yakusanyijwe yiyongereyeho miliyari 46 Frw ugereranyije n’ayari ateganyijwe.

@Igihe

 May 11, 2026 - 18:26