Nyanza: Abakuze barasaba abakiri bato gukomera ku muco Nyarwanda

Mu Karere ka Nyanza, bizihije umunsi mukuru w’umuganura, bamwe mu baturage baremewe bagaragaza ko bishimiye uyu muco, banasaba abakiri bato kuwukomeraho.

kwamamaza

Kimwe n’ahandi mu Rwanda, umunsi mukuru w’umuganura i Nyanza, wizihirijwe ku ngoro ndangamurage yo kwigira kw’abanyarwanda, mu mbyino n’indirimbo birata umuco nyarwanda.

Abaturage bari bazanye kuri umwe ku musaruro ukomoka ku buhinzi, ndetse bamwe mu baturage batagize umusaruro uhagije, baremerwa na bagenzi babo, ku byo bejeje.

Mukamugema Marie na Thomas Bizimungu, ni bamwe mu baremewe, bavuga ko bashimira Leta y’u Rwanda, banasaba abakiri bato gukomera kuri uyu muco wo kuganuzanya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko n’ubwo urwego rw’ubuhinzi rutagenze neza mu gihembwe cya A, bishimira ko ibihe by’ubuhinzi byaje kugenda neza, abaturage babona umusaruro.

Aha i Nyanza ku gicumbi cy’umuco, abana bato banahawe amata, ndetse abaturage kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura babikomereza mu birori by’igiteramo "I Nyanza Twataramye" byabereye mu kuri stade y’akarere.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star I Nyanza

 Aug 5, 2023 - 06:09