Amadorali y'Amerika akomeje kubura ku isoko ryo mu Rwanda

Bamwe mu bakenera amafaranga y’Amadorali ya Amerika mu Rwanda bavuga ko usibye kuba ari kubahenda akomeje kubura ku isoko basanzwe bavunjishirizaho, bagasaba ingamba banki nkuru y’u Rwanda mu gukurikirana abakora aka kazi ko guhererekanya amafaranga bazwi nk’abavunjayi.

kwamamaza

Nyuma yuko banki nkuru y’igihugu ifunze zimwe mu nyubako zikora ibijyanye no kuvunja amafaranga y’amanyamahanga zizira kwimana amadolari y’Amerika, hari abaturage ndetse n’abacuruzi bavuga ko bakomeje gukenera izi serivisi zo kuvunjisha ariko bakagorwa nuko amadolari akomeje kubura ku isoko ry’ivunjisha ndetse akanakomeza guhenda cyane.

Gukomeza guhenda kw’amadolari y’Amerika ngo biri guteza izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka hanze y’u Rwanda ndetse n’icyuho mu bucuruzi.

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu zivuga ko iri zamuka riri guterwa n’umusaruro mucye w’ibyoherezwa hanze mu gihe ibitumizwa yo byo bikomeje kwiyongera. Gusa nanone ngo umuti w’iki kibazo ni ukubahiriza amabwiriza ashyirwaho na banki nkuru y’igihugu.

Teddy Kaberuka ati "mu Rwanda turashaka amadorali menshi kubera ko ibyo dutumiza hanze biracyari byinshi, kuba ayo dukeneye ari menshi ugereranyije n'ahari bituma abura ariko hakajyaho n'ingamba zikomeye zashyizweho na banki nkuru y'igihugu kugirango na make ahari akoreshwe neza cyane cyane akoreshwe n'abayakeneye nk'abantu batumiza ibintu hanze kuko nibo bingenzi". 

Yakomeje agira ati "abantu bagomba kumva ko amabwiriza ashyirwaho agamije ko bidakomeza kuzamuka abantu bayubahe, hari ingamba z'igihe kirekire zo kongera umusaruro  w'ibyo twohereza hanze, impamvu rizamuka nuko ibyo tuba twohereje hanze aba ari bike ugereranyije n'ibiva hanze".

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Nov 9, 2023 - 19:13