KIGALI: Polisi yagaruje ibicuruzwa byari byibwe umucuruzi

Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Werurwe (03) 2026, yasubije ibicuruzwa umucuruzi witwa Susan Asiimwe ucururiza mu isoko rya Nyarugenge, wibwe ku ya 27 Werurwe (03) 2026, ibicuruzwa bigizwe n’umuceri imifuka 10 ndetse n’amavuta yo kurya amakarito 30 bifte agaciro karenga miliyoni na maganatatu. Ibi bicuruzwa yabyibwe n’abajura baje aho akorera babwira umukozi we ko bishyuye amafaranga kuri Bank bamwereka inyemezabwishyu y’impimbano abaha ibicuruzwa.

kwamamaza

Asiimwe  yasuzumye ko amafaranga yageze kuri konti araheba niko kwihutira gutanga ikirego kuri Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Nyarugenge, nyuma yo gukurikirana bifatanwa umwe mu bagize uruhare mu kubyiba afatanwa amakarito 23 y’amavuta ndetse n’imifuka 6 y’umuceri, ibindi yamaze kubigurisha. Ubu uwafashwe arafunze, mugihe hagishakishwa abandi bari kumwe nawe.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yibukije abacuruzi kuba maso, no kwitondera abaguzi babagana, cyane cyane abishyura bakoresheje ikoranabuhanga kuko hari ubwo usanga bamwe ari abajura baba bashaka kubiba. Abacuruza barashishikarizwa kujya bagenzura message zemeza ko bishyuwe, no kugenzura neza borudero bishyuriwe ho kuko hari ubwo usanga abatekamutwe bazihimba bagamije kwiba.

Yibukije kandi abaturage kujya bihutira gutanga ibirego kuri Polisi igihe bibwe kuko akenshi hari ubwo Polisi ifata ibyibwe rimwe na rimwe hakabura banyirabyo kuko baba batatanze ibirego. Inavuga ko abaturage bashishikarizwa kujya bagira ibirango (serial number) by’imitungo yabo, cyane cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko iyo uje gutanga ikirego ugomba kubigaragaza, byanafatwa ukaba ufite icyerekana ko ari ibyawe ukabona kubisubizwa.

Polisi irihaniza abantu bose bumva ko bazatungwa n’ubujura ko bagomba kubireka bagashaka ibindi bakora, nta hantu na hamwe muri iki gihugu hari ubwihisho bw’abajura, ubujura ntibukiza ahubwo burakenya.

 Mar 31, 2026 - 17:25