RRA iravuga ko umuguzi uzafatwa yatanze amafaranga y’umurengera ku gicuruzwa kugirango ahabwe EBM nawe azahanwa

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro kiravuga ko umuguzi uzafatwa yatanze amafaranga y’umurengera ku gicuruzwa kugirango ahabwe inyemeza bwishyu ya EBM nawe azanjya ahanwa kuko aba afashije umucuruzi kunyereza imisoro.

kwamamaza

Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali bagaragaza ko iyo baguze igicuruzwa runaka bagasaba inyemeza bwishyu ya EBM ,abacuruzi babasaba kurenzaho andi mafaranga kugirango babashe guhabwa iyo IBM.

Ni ibintu bavuga ko bibabangamiye bikomeye kuko ntayandi mahitamo baba bafite usibye kwemera gutanga amafaranga y’umurengera ngo bahabwe inyemeza bwishyu ya EBM, uwemeye gutwara igicuruzwa nta IBM bamuhaye aba afite ibyago byinshi ko ashobora kucyamburirwa mu nzira igihe cyose abakozi ba Rwanda Revenue basanze nta nyemeza bwishyu yicyo gicuruzwa afite.

Kuruhande rw’abacuruzi batungwa agatoki ko gushaka gutsikamira abaguzi, bo bagaragaza ko imigirire nkiyo bayiterwa n’ingano y’imisoro baba bazatanga.

Ni imigirire bakora mu ibanga rikomeye kuko amategeko agena ko buri gicuruzwa kigomba gutangirwa inyemeza bwishyu ya EBM igihe kiguzwe.

Kuruhande rw’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro kigaragaza ko, umuguzi nawe akwiye guhindura imyumvire ndetse akanarengera uburenganzira bwe, kuko ngo kuri ubu ugaragayeho amakosa nkayo haba umucuruzi cyangwa umuguzi bose barahanwa.

Karasira Ernest ashinzwe intara n’imisoro y’inzego z’ibanze mu kigo gishinzwe imisoro n’amahoro nibyo agarukaho.

Yagize ati "usanga umucuruzi abwira umuguzi ati uranyishyura ibihumbi 100 ariko ndaguha fagitire y'ibihumbi 50, ya misoro ye yose arayitwaye agaragarije leta ko yakiriye ibihumbi 50,kandi wa musoro niwo wari kuzaza ukatugarukira, umusoro akenshi ni umuguzi uwishyura ,twafashe ingamba ko iyo umuguzi nawe akoze ikosa tukabimenya nawe arahanwa, ubu inzego zose turimo turakorana, inzego z'ibanze, polisi, iyo tubonye ibibazo nkibyongibyo abantu barafungwa".   

Iki kigo kandi kigaragaza ko umuguzi wemeye gutanga amafaranga y’umurengera ngo ahabwe inyemeza bwishyu ya EBM, aba arenganye kuko umusoro ku nyungu ariyo TVA n’ubusanzwe ariwe uwutanga mu gihe cyose yishyuye agahabwa igicuruzwa.

Impamvu iki kigo kivuga ko abaguzi bakwiye nabo guharanira uburenganzira bwabo mu gihe bari gusabwa amafaranga y’umurengera.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Jan 16, 2023 - 07:06