Kigali: Ababumba amavaze n'abahinga indabo barasaba ko bakongererwa igihe bakimuka batekanye

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufashe icyemezo cyo kwimura abakora ibikorwa byo guhumbika indabo n’abakora amavaze bakoreraga hirya no hino muri uyu mujyi hirindwa gukorera mu kajagari,bakimurirwa ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni, kuri ubu abatarimuka babwiye Isango Star ko bafite imbogamizi zo kubura amafaranga yo kwimura ibikorwa byabo ndetse bagasaba ko bakongererwa igihe bakimuka batekanye.

kwamamaza

Ni mu gihe abamaze kwimuka bo bavuga ko batarimo kubona abakiriya kuko aho bimukiye batarahamenya.

Umwe yagize ati "kwimura indabo ni ibintu biba bisaba ubushobozi bwinshi, ntabwo bigeze batubwira bati muzajya aha naha baduhe n'igihe kirambuye cyo kwitegura, icyo kintu cyabaye imbogamizi kuri twebwe, twumva batwongerera igihe".

Undi yagize ati "bakagombye kureba uburyo bagakwiye kwimuramo abantu mu buryo bukwiriye, nk'umuntu wateye igiti cye nakirimbura n'ubundi ntabunyabuzima kizongera kugira, bakagombye kukirebaho bagatanga n'igihe gikwiriye cyo kuba bashakisha ahantu berekeza ibyo bintu kugirango babinjyane nta mbogamizi zijemo.    

Aba kandi banavuga ko n’ibiti bahateye badashobora kubyimukana kandi ngo ntibarabihererwa ingurane, bagasaba umujyi wa Kigali ko bayihabwa nibura ikabafasha kwimura ibi bikorwa byabo.

Isango Star yagerageje kuvugisha umujyi wa Kigali, ubuyobozi bwawo ntibwitaba telephone ntibwanasubiza ubutumwa bugufi twabandikiye niba aba baturage bazahabwa ingurane.

Nubwo kuri iyi nshuro ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali butatanze igisubizo ku mbogamizi z’aba baturage, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu Madame Urujeni Martine aheruka kubwira abanyamakuru ko abazakomeza kwinangira kwimura ibikorwa byabo bazimurwa ku gahato.

Yagize ati "igihe bahawe cyararenze ariko ubungubu turagenda tubegera tubabwira yuko bagomba kugira vuba bakajya aho beretswe, abakomeza kugira ingingimira biraba ngombwa yuko bimurwa ku gahato".   

Kwimura abantu batuye mu kajagari byakunze kuzamura impaka mu mujyi wa Kigali hagati y’abaturage n'abayobozi aho bavuga ko bahabwa iminsi mike kandi bigakorwa batabanje gutegurwa bigatuma ibikorwa byabo byangirika mu gihe bimuka ndetse bakinubira kudahabwa ingurane ikwiye.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Jan 5, 2023 - 06:31