Kigali: Abaturage ntibazi ikigenderwaho ku biciro by'amafaranga y'isuku n'umutekano

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali, abaturage bavuga ko badasobanukirwa ikigenderwaho bacibwa amafaranga y’umutekano nay’isuku, aho ngo aba agiye atandukanye bamwe bacibwa macye, abandi menshi. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko abaturage bacibwa aya mafaranga bijyanye n’amabwiriza y’urwego ngenzuramikorere (RURA) ibyiciro by’ubudehe, n'ibindi bipimo bijyana naho umuturage atuye.

kwamamaza

Abaturage batuye mu mujyi wa Kigali baganiriye na Isango Star bavuga ko ibiciro by’amafaranga y’umutekano nay'isuku bacibwa n’inzego zibanze agenda atandukana ndetse ko ntawayabaganirijeho mbere yuko bayacibwa.

Umwe yagize ati "hari abishyura menshi bitewe, hari abo njya numva bishyuza 2000, ntabwo bigeze batuganiriza gusa baraza bakishyuza".

Kalisa Jean Sauveur, ni umuyobozi nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, arasobanura ikigenderwaho mu guca abaturage aya mafaranga y’umutekano nay'isuku.

Yagize ati "icyambere ni ukugendera ku byiciro by'ubudehe kuko byose bifite amabwiriza yaba ku mutekano dufite ibyiciro by'ubudehe, uwo mu kiciro cyambere hari abasonerwa ariko hari n'abandi bishyura amafaranga 500, icyiciro cya kabiri ni 1000, ni amabwiriza arahari yemewe kandi niyo dukoresha ,ku bijyanye n'isuku muri rusange nabyo RURA igenda ishyiraho ibiciro ntarengwa ukurikije intera kuva ku kimoteri cya Nduba ugera aho umurenge uri, ibyo nabyo ibiciro byagiye bijyaho imirenge ntabwo ihuza, ibyo byose bikurikiza amabwiriza".

Umujyi wa Kigali uvuga ko amafaranga y’isuku n’umutekano ari kimwe mu bifasha Umujyi mu kuba intangarugero haba ku mugabane w’Afurika ndetse no ku isi yose mu kugira isuku n’umutekano, abaturage bagashishikarizwa korohereza inzego zibanze bayatangira igihe.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Jan 17, 2023 - 06:46