U Rwanda rugiye kwigenzurira no kwikorera uturango tw’amazina y’imbuga za murandasi "Domain name system"

Leta y’u Rwanda iravuga ko mu rwego rwo guha umutekano imbuga za murandasi zo mu Rwanda, ifite intego yo kwigisha inzobere 1000 mu ikoranabuhanga zizagira uruhare mu kuzikura mu maboko y’abanyamahanga bazicunga no gukuraho ikiguzi byatwaraga bikorewe hanze y’igihugu.

kwamamaza

Uburyo bwo kwigisha izi nzobere mu ikoranabuhanga ku bijyanye no gucunga uturango tw’amazina y’imbuga za murandasi zikorera mu Rwanda (Domain name system), kugeza ubu ngo bumaze kugera ku nzobere 600.

Bamwe muri bo bagaragaza ko hari ikiguzi batanga iyo bari kubikorera hanze ubu ngo bizeye ko ubwo Leta n’abafatanyabikorwa bayo babatekerejeho, bizabafasha kuzicungira, bakikorera izabo kandi bikanihutisha imitangire ya serivisi mu Rwanda.

Umwe yagize ati "twabashaga kwishyura amafaranga menshi nibura nk'amadorali 100 buri kwezi, ikintu bigiye gufasha cyambere kuri twebwe ni umutekano w'amakuru tuba dufite tubitse, ikindi tuzabasha kwikorera izacu nta zindi kompanyi zo hanze duhanze amaso". 

Ku ikubitiro kwigisha izi nzobere ngo bizafasha u Rwanda, ibigo bya leta n’iby’abikorera gucunga umutekano w’ibikorerwa ku mbuga zabo, binagabanye igiciro bakoreshaga bishyura abanyamahanga basanzwe bazicunga nkuko Ingabire Grace Umuyobozi mukuru w’ikigo RICTA abisobanura.

Yagize ati "iyo umuntu agiye kujya kuri murandasi akenera icyo bita IP Address, ni nimero ikuranga ngo ujya kuri interineti ariko iyo IP Address ni umubare muremure buri muntu wese adashobora gufata mu mutwe, tekinoloji yagiye itera imbere abahanga baravuga bati reka dufashe abantu ko badashobora gufata mu mutwe uwo mubare".

Yakomeje agira ati "kugeza ubu RICTA imaze guhugura abantu bageze kuri 600 kandi tukaba dufite intego yo kuzageza ku 1000 mu myaka 2 iri imbere, umusaruro wambere ni ukongera ubumenyi cyangwa, ibigo usanga bisohora amafaranga menshi ajya hanze y'igihugu kugirango batoze abantu, twe rero nuko twazana ubwo bumenyi, tukazana abo bantu bafite ubumenyi tukabavana hanze bakaza bagatanga ubwo bumenyi ku buryo mu Rwanda tuzaba dufite abantu bafite ubumenyi bwinshi".         

Byitezwe ko kugira inzobere nyinshi z’abanyarwanda zizi gukora no gucunga mu ikoranabuhanga uturango tw’amazina y’imbuga za murandasi zikorera mu Rwanda, kompanyi z’abanyamahanga zitazakomeza kuzigenzura, aho umutekano w’ububiko bw’amakuru uzaba wizewe kurusha uko bimeze ubu.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel /Isango Star Amajyepho

 Mar 6, 2023 - 07:56