Aborozi b'ingurube barasabwa kubikora kinyamwuga

Aborozi b’ingurube babigize umwuga mu Rwanda baravuga ko hakiri imbogamizi zitandukanye zituma ubworozi n’umusaruro w’iri tungo ukiri muke mu gihugu, bakifuza ko abazorora babikora kinyamwuga kugirango zibashe kubabyarira umusaruro ndetse umusaruro wazo unagere henshi.

kwamamaza

Raporo yo muri 2021 y’ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi, UN-FAO, igaragaza ko inyama z’ingurube ari zo ziribwa n’abantu benshi ku Isi ugereranyije n’izindi.

Ku ruhande rw’u Rwanda ho siko bimeze kuko ngo usanga ubworozi bwazo bubangamiwe n’imbogamizi zitandukanye zirimo imyumvire y’abantu, kubura kw’ibyo zirya ndetse no kuzorora bitari kinyamwuga nkuko Shirimpumu Jean Claude, umworozi w’ingurube akanaba umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi b’ingurube babigize umwuga (Rwanda pig farmers association) abivuga.

Ati "ibibazo byugarije ubworozi bwacu, umubare munini w'ingurube tworoye mu gihugu ugizwe n'ingurube za gakondo hafi 90% bigasaba ko dushishikariza aborozi kuba bagira amatungo meza atanga umusaruro mwinshi kandi vuba, ikindi ibiryo ni ikibazo birahenze ntibinaboneka cyane".   

Ku ruhande rw’abavuga ko zishobora gutera ikibazo uziriye, Dr. Ntamugabumwe Raulien umworozi akaba n’umuganga w’amatungo aravuga ko iri tungo risaba kuryitondera mu mitegurire yaryo ariko ko uyiteguye neza nta kibazo ishobora gutera.

Ati "nta kibazo abanyarwanda bagakwiye kugira kubera ko ni inyama nazo zisanzwe zifite intungamubiri ugereranyije n'izindi nyama, gusa nuko hari indwara zifata ingurube zigafata n'abantu nka teniya, kugirango icyo kintu gicike nuko umworozi amenya neza ko ingurube ze azoroye neza, ku bantu bakamenya ko inyama bagiye kurya bagomba kugurira inyama ahantu hizewe bakanazitegura neza, bakaziteka ku buryo zitaza kugira ikibazo".      

Jean Claude Ndorimana umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) avuga ko ibikorwaremezo byo gushyigikira ubworozi bw’ingurube biri gukorwa hirya no hino ariko bikajyana no guhindura imyumvire y’abantu.

Ati "ikibazo cyo kugira inyama y'ingurube yujuje ubuziranenge kandi yizewe, nka Minisiteri turi gufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye kugirango haboneke amabagiro hirya no hino mu gihugu yujuje ubuziranenge, birajyana no kwigisha abantu ko inyama y'ingurube ari inyama nziza, ku udafite ikibazo kijyanye n'imyemerere abandi twabashishikariza kwitabira kurya inyama y'ingurube".     

Muri raporo yo muri 2021 FAO igaragaza ko mu gihe cy’imyaka icumi iri imbere guhera uwo mwaka, ikigero inyama z’ingurube ziribwa kiziyongera ku buryo kugeza muri 2030 hazaribwa nibura megatoni 127 z’inyama z’ingurube, zizaba zihariye 33% by’ubwoko bw’inyama zose ziribwa ku isi.

Ni mu gihe kandi MINAGRI ivuga ko mu Rwanda aka kaboga gashobora no kwiyongera ku ifunguro rifatwa mu bigo by’amashuri.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jan 5, 2024 - 07:43