Polisi y’u Rwanda irasaba abafite inyubako gusabira abazikoreraho amahugurwa mu gukoresha kizimyamwoto

Mugihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara inkongi y’umuriro zibasira ibikorwa birimo n’ibihuza abantu benshi, hari abaturage bavuga ko ari kenshi babona izo nkongi zitangira nyamara ntibabashe kuzizimya bitewe no kutagira ubumenyi ku ikoreshwa rya kizimyamoto zabugenewe ubusanzwe ziba ziri aho bakorera.

kwamamaza

Inkongi y’umuriro ni bimwe mu bibazo bikomeje kugaragara mu Rwanda cyane ahantu hahurira abantu benshi. urugero ni inyubako zo mu gakiriro ka Gisozi zimaze igihe zibasirwa n’inkongi ikangiza ibikoresho ndetse n’ibicuruzwa gusa kugeza ubu ntagenzura rirakorwa ngo rigaragaze ikibazo nyamukuru giteza izi nkongi.

Hari abaturage babwiye Isango Star ko ikibazo bahura nacyo ari kutagira ubumenyi mwikoreshwa rya kizimyamoto ziri aho bakorera inkongi ikabaganza, kuko babuze uko bazimya mu maguru mashya inkongi igitangira, bityo ngo hakenewe ubukangurambaga.

Umwe yagize ati “nasaba ko batwigisha kuzikoresha ku buryo natwe hagize ikibazo kiba twazikoresha”.

Polisi y’igihugu ari nayo ifite munshingano gukumira no kurwanya inkongi binyuze mu ishami ryayo ribishinzwe irasaba abafite inyubako cyangwa ibindi bikorwa bihuza abantu benshi gusabira abahakorera amahugurwa ku ikoreshwa ry'izi kizimyamwoto usanga henshi zihari. kuko ngo bahora biteguye kuyatanga nkuko bivugwa na CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “twigisha mu mujyi, twigisha amashuri ariko ibyo ni gahunda za Polisi ariko n’ubishatse aradutumira tukaza kumwigisha, umuntu wese yaba sosiyete, yaba ahantu hakorera abantu benshi ku masoko cyangwa n’ahandi tutaragera bamenyesha Polisi bakayisaba ko yaza ikabigisha,basabwa kuba bafite kizimyamwoto”.

Mugihe hari aho usanga izi kizimyamwoto zitari nyamara mu mategeko agenga imikoreshereze y’inyubako z’ahantu hahurira abantu benshi zisabwa mu byibanze. kuba naho ziri usanga zimeze nk’imirimbo zikaba zidashobora kwifashishwa n’abahakorera mugihe inkongi itarakomera, n’ibisaba izindi ngamba zigamije guha buri munyarwanda ubumenyi bwibanze mu kuzikoresha.

Inkuru ya Rosine Mukundente / Isango Star Kigali

 May 29, 2023 - 09:17