Kayonza:Batinze gusezerana kubera gutura kure y’ibiro by’Umurenge.

Imwe mu miryango 28 yo mu murenge wa Gahini yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko iherutse gusezerana imbere y’amategeko, yavuze ko yatinze gusezerana bitewe n’uko ibiro by’umurenge biri kure yaho ituye.

kwamamaza

Umukambwe Hakizinka Feleciani w’imyaka 78 y’amavuko wo mu kagari ka Juru mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza, yasezeranye imbere y’amategeko mu mpera z’icyumweru gishizena Mukampunga Folomina bamaranye imyaka isaga 52 babana.

 Avuga ko bamaze iyi myaka yose badasezeranye ari uko bagiye bacibwa intege nuko ibiro by’umurenge biri kure yabo kuko harimo ibirometero 25 ndetse bigahurirana n’uko nta mikoro bafite.

Kimwe n’abandi bahuriza kur’iki kibazo  bavuga ko byatumye batabasha kugera ku murenge kuko umuntu akoresha ibihumbi 2 kuri moto. Ubwo umukwe, umugeni ndetse n’abantu batatu bagomba kubasinyira  bikabatwara ibihumbi makumyabiri by’amafaranga y’u Rwanda nk’itike yo kugenda no kugaruka.

Gusezerana byasabye ko begerezwa iyo serivise, bibatera imbaraga kuko babyifuzaga.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’isango Star, yagize ati: “ ibyiza ni iyi servise, rwose umukuru w’igihugu yagize neza atanga iyi poromosiyo dusezeranira iwacu, ahatari kure yanjye.”

Hakizinga ashimangira ko yatekerezaga kujya gusezeranira ku murenge ariko bikarangira acitse intege.

Folomina basezeranye bamaranye imyaka 52 we, nawe ati: “Abakecuru n’abasaza batujuje iyo nshingano nzajya mbabwira nabo batangire bajye gusezerana.”

Hakizinga avuga ko abari bamwe nkawe batasezeranye imbere y’amategeko bagomba kubahiriza amategeko y’igihugu.

 Abatuye mu kagari ka Kahi na Juru batuye kure y’ibiro by’umurenge ari nabyo byagaragajwe nk’intandaro yo kudasezerana imbere y’amategeko. Rucyeribuga Joseph; Umuyobozi w’umurenge wa Gahini, avuga ko iki kibazo cyahawe umurongo.

Yagize ati: “bitewe n’imiterere y’Umurenge, hashobora kuba hari urugendo rurerure kandi icyo turakizi. Hano twabitanzemo itangazo ndetse n’abayobozi b’Umudugudu, ab’Utugali ko bakomeza kwandika n’abandi batarasezerana kuko twebwe kuba ari kure si ikibazo kuko dufite ubushobozi, aho baba bari hose tuzabageraho tuzabasezeranya nta kibazo.”

 Ubwo yitabiraga umuhango wo gusezeranya mu ruhame imiryango 45 yo mu murenge wa Mukarange harimo iyabanaga mu buryo bunyuranije n’amategeko, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko gusezerana imbere y’amategeko ari gahunda ya guverinoma yo gufasha abaturage gutera imbere.

 Yagize ati: “Mubyo dukorera umuturage hari ibyo umufasha kugira ngo babashe kwiteza imbere ariko nawe hari uruhare rwe. Niyo mpamvu hazamo ibi byo gusezeranya iyi miryango ibana mu buryo binyuranyije n’amategeko. Dukeneye ko umuryango uba wa wundi umwana akuriramo afite umunezero ndetse baba bari mu bukene bakabasha kubuvamo.”

Ku wa kane w’icyumweru cyahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umuryango, by’umwihariko mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza, hasezeranye imiryango 128 harimo iyabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Indi yifuza gusezerana ikaba izasezerana ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

Ni mu gihe iyo mu murenge wa Mukarange ine muri 45 iheruka gusezerana yagabiwe inka mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere.

 @ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Sep 26, 2022 - 16:24