Kayonza-Nyamirama: Barasaba kwegerezwa amazi n'uburyo  bwo kuvoma hifashishijwe ikoranabuhanga

Abatuye mu murenge wa Nyamirama barasaba ko bakwegerezwa amazi bikajyana no kuyavoma ku mavomo rusange bakoresheje ikoranabuhanga ry'amakarita kubera ko abahakora bataboneka igihe cyose kandi abantu bakenera amazi buri kanya. Ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza buvuga ko bwatangije iyi gahunda ku mavomo amwe n'amwe, ariko bagiye gukorana na WASAC kugira ngo ubwo buryo bushyirwe no ku yandi mavomo.

kwamamaza

Abatuye mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama bishimira ko kwibohora ku nshuro ya 31, gusanze baregerejwe amazi meza mu gihe bavomaga kure kandi nabwo amazi mabi.

Umwe yagize ati:" Amazi ataraboneka twavomaga mu gishanga ariko ari urugendo rurerure, kuburyo udashobora kwikorera ijerekani. Rwari urugendo rw'isaha ariko ubu amazi yarabonetse."

Gusa banagaragaza ko kuba abakora ku mavomo hari igihe bahava bakajya mu bikorwa byabo bwite bituma igihe cyose umuntu ushakiye amazi atayabona. Bavuga ko byaba byiza kuri ayo mavomo hashyizweho uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga ry'amakarita, kugira ngo ntihabeho gutegereza uvomesha.

Umwer yagize ati:" Nazaba yuko iryo terambere ryo gukoresha agakarita natwe ryatugeraho  kugira ngo igihe umuntu akenereye amazi, wa muntu umwana we ashobora gufatwa akajya kwa muganga kandi umuntu akeneye amazi.  Nkaba nagenda ngakoresha ako gakarita nkamenya ngo 20 aragiye niba narimfite ho ijana."

Undi ati:" Nkuko wagira urufunguzo rw'inzu yawe, ukaza ukavoma ukigendera, byaba ari byiza."

Icyakora Umuyoboziw'akarere  ka Kayonz,a  Nyemazi John Bosc, avuga ko muri aka karerw hari amavomo akoresha iryo koranabuhanga, ndetse n'andi nayo bagiye gukorana na WASAC kugira ngo iryo koranabuhanga rikoreshwa hose.

Yagize ati:" gukoresha ikoranabuhanga mu baturage ni ukugeza serivise ku baturage, kuko no guha amazi abaturage nabyo ni serivise. Ikindi ni uko ugomba kuza kuvoma amazi, agomba kuba azwi. Ni umuturage ufite ya karita. Turimo gushakira abaturage amakarita kugiras ngo babashe kujya bayashyiraho, ndetse binagabanya abashobora kuyakoresha mu buryo bunyuranye."

" Ntabwo byose bibonekera hamwe kuko ku mavomo amwe birashari ariko bizakora no mu yandi."

Muri uyu mwaka wa 2024/2025, mu karere ka Kayonza hubatswe imiyoboro y'amazi irindwi: irimo uwa Kabuye uha amazi abaturage ibihumbi 23 bo mu murenge wa Nyamirama. Uyu muyoboro wuzuye utwaye miliyoni 969. Hari kandi uwa Muhazi uhuriweho n'uturere twa Kayonza na Gatsibo ugeze kuri 80%. Uyu muyoboro witezweho kuzaha amazi meza abatuye Rukara, Gahini na Murundi.

Hari n' umuyoboro w'amazi wa Mwurire muri Ndego,uwa Gikombe, uwa Ruramira ,n'umuyoboro w'amazi wa Murama-Mbarara. Hatabariwemo iyi miyoboro, kwegereza abaturage amazi meza bigeze kuri 84.5%.

@Djamali Habarurema/ Isango Star- Kayonza.

 Jul 1, 2025 - 15:49