Kaminuza y’u Rwanda igiye gutangiza uburyo bwo gufasha abafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe

Ku bufatanye n’inzego z’ubuzima mu Rwanda Kaminuza y’u Rwanda igiye gutangiza uburyo bwo gufasha abafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe harimo n’igororamuco hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

kwamamaza

Ubushakashatsi bwagaragaje ko icyorezo cya Covid 19, ari kimwe mu byongereye ibibazo n’indwara zo mu mutwe ku bwizo ngaruka bamwe mu mubare munini cyane w’urubyiruko bakiyahuza ibiyobyabwenge.

Ibyo ishami rishinzwe ubuzima n’ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda rivuga ko rigiye gutangiza uburyo bwo kugerageza ubuvuzi bukoresheje ikoranabuhanga mu buryo bwo gufasha abo bafite ibibazo byo mu mutwe hamwe n’ubugororamuco ariko batiriwe bagera ahatangirwa izo serivise.

Prof. David Tumusime na Gasana Juliette barasobanura iby’ubu bushakashatsi.

Prof. David Tumusime yagize ati "rehabilitation ni ukuvura umuntu umusubiza mu buryo nyabwo bwo kugirango akore neza akazi ke ka buri munsi, iyo yabaye nk'urwara agahungabana cyangwa se no gushobora kumufasha ngo nizo ndwara zitagira uko zamubangamira kugirango agire ubumuga, mu gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga ni kugirango abarwayi babe bafashirizwa aho bari hose".   

Gasana Juliette nawe yagize ati "habaho ikiganiro hagati y'umurwayi na muganga we akamwereka uburwayi bwe yamara kubusobanura mu buryo bwo kumuvura hari imyitozo amwereka cyangwa hari inama amugira akabimwereka mu buryo bw'amashusho, wa muntu ugorwa no kugera ku bitaro biri kure akaba yabasha kujya aza rimwe na rimwe".  

Bigiringamba Jean Damascene inzobere mu buvuzi nk’ubu aravuga ko hakigaragara icyuho ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe n’ubugororamuco aho ubu buryo bw’ikoranabuhanga ryaringaniza hagati y’abavura ndetse n’abafite ibibazo byo mu mutwe bari ku kigero cyo hejuru.

Yagize ati "iyi serivise ntabwo ibasha kugera ku bantu bose, mu Rwanda ababikora bari munsi ya 400, twagombye kuba dufite nibura nka 3000 kuzamura, umubare w'abavura ni muke cyane ugereranyije n'abaturage, ntabwo bahagije kugirango babashe gutanga serivise mu buryo bukwiye".     

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ishishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye nk’urugero uru mu buvuzi kuko ari na gahunda ya Leta, ibi bivugwa na Byiringiro Jean Baptiste umukozi muri MINISANTE ushinzwe ikoranabuhanga. 

Yagize ati "abagenerwabikorwa ni umunyarwanda uwo ariwe wese cyangwa se umunyamahanga uri mu gihugu, abo bose birabareba kubera yuko buri muntu wese ashobora kurwara, ikoranabuhanga ryaje kugirango rihindure ibintu binorohereze abatanga serivise cyangwa abazihabwa kuba bashobora kubona serivise zinoze, icyo twabashishikariza nuko buri muntu wese asabwa kwitabira gukoresha ikoranabuhanga".  

Mu busanzwe mu Rwanda hakunze kuvugwa ubuke bw’abaganga badahagije ariko ababagana akaba ari benshi, nyamara ariko mu gihe n’ubushakashatsi bugaragaza ko ibibazo by’indwara yo zo mu mutwe byiyongereye cyane nyuma y’icyorezo cya covid 19 nyamara serivise z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bukaba buboneka hacye.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ku isi yose abantu bagera kuri miliyari 2 na miliyoni 400 bakeneye serivise z'ubugororamuco. 

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 8, 2023 - 07:32