Urubyiruko ruba mu mahanga rukwiye gukomera ku muco n'indangagaciro za Kinyarwanda

Abana n’urubyiruko b'Abanyarwanda baba mu mahanga barasabwa kwita no gukomera ku muco wabo nk’abanyarwanda kugirango igihe bazaba barangije kwiga cyangwa igihugu kibakeneye kugikorera bazabashe gukorana n'abaturage neza kuko bazaba bavuga ururimi rumwe .

kwamamaza

Abo bana n'urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu mahanga, mugihe kingana n’iminsi itatu bigishwa bakanatozwa umuco n'indangagaciro za Kinyarwanda bavuga ko ibihugu batuyemo byamaze gutera imbere, bo bakaba bifuza ko bakiga ariko ntibafate imico yabo nyuma bakaza gukorera igihugu cyabo cyababyaye bafite indangagaciro za Kinyarwanda bakanavuga ko kandi kuba baje mu Rwanda bahageze bahanyotewe.

Bamwe mu babyeyi baba bana bavuga ko n'ubwo bitaba byoroshye ariko ko bagiye kurushaho kwigisha abana babo ururimi n’umuco nyarwanda kuko bababona igihe gito ikinini bakakimara mu mashuri aho baba bakoresha indimi z’amahanga ndetse bakanigirayo imico yabo.

Umwe yagize ati "abana benshi ntibabasha kuvuga ikinyarwanda ariko barabyumva, ntawe ushobora kubagirira nabi, biragoye kuba utavuga ururimi kenshi kurukoresha, kuruvuga biragorana, abana bacu bamara igihe kinini ku mashuri binjira mu rugo bafite igihe gitoya muri icyo gihe gitoya niho ababyeyi bataha babavugisha ariko ako kanya gato bafite mu rugo babasha kumva, icyo twifuzaga nuko babasha gutobora bakavuga, tuzakoresha imbaraga nyinshi tubatinyura kuvuga ikinyarwanda".  

Minisitiri w’urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah yasabye uru rubyiruko gusigasira umuco n'indangagaciro za Kinyarwanda aho bari hose mubihugu barimo, bakumva ko bagomba kwiga ariko bakanamenya ururimi rwabo kuko nibaza mu Rwanda baje gukora bazaba bakoresha ururimi ry'Ikinyarwanda Abanyarwanda bakoresha.

Yagize ati "dukeneye twese kumenya Ikinyarwanda, kumenya umuco w'u Rwanda, dushimire ababyeyi bamaze igihe babigerageza, urabona ko n'ubushake burahari kugirango abantu bakomeze kwiga ikinyarwanda, ari natwe turi mu gihugu hari benshi batazi ikinyarwanda cyiza, turabikora hano mu Rwanda twige ikinyarwanda neza abo mu mahanga nabo batangire bakige, umuntu ashobora kwifuza kuza gukorera mu Rwanda avuye mu mahanga yagera hano akabura uko afasha abanyarwanda kuko abenshi tuvuga ikinyarwanda".    

Abana ndetse n’uru rubyiruko rw’abanyarwanda baba mu mahanga baje bamwe baherekejwe n’ababyeyi babo, bakaba baratojwe bagera ku 138. umuto muribo afite imyaka 7 naho umukuru mubatojwe umuco nyarwanda afite imyaka 26, bakaba baratojwe kuvuga ururimi rw'ikinyarwanda, batozwa kubyina kinyarwanda ndetse no guhamiriza, basoje aya amasomo basura ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside mu Rwanda.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jul 31, 2023 - 09:06