Kayonza: Ikibazo cy'abacunda gikomeje guhangayikisha aborozi b’inka

Aborozi bo mur’aka karere baratunga agatoki bagenzi babo ko aribo batiza umurindi ikibazo cy’abacunda bagura umukamo mu kajagari. Bavuga ko iyo migirire idindiza iterambere ry’amakoperative y’aborozi. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko icyo kibazo kizakemurwa n’uko umucunda uzajya afatwa, azahanwa hamwe n’uwamuranguje amata.

kwamamaza

Bamwe mu borozi b’inka bo mu karere ka Kayonza bagaragaza ko iki kibazo cy’abamamyi b’amata bazwi ku izina ry’abacunda gihangayikishije bitewe n’uko hari abagenda bakagurisha amata apfuye ugasanga icyasha kigiye ku borozi.

Banavuga kandi ko abacunda batuma amakoperative y’aborozi adatera imbere bitewe n’uko umuhigo baba bariyemeje wo kubona umukamo uzagera ku ikusanyirizo batawugeraho. Bemeza ko ibyo bigabanya amafaranga koperative yagakwiye kwinjiza kuko amata yakagombye kuzanwa ku makusanyirizo aca ku ruhande.

Aborozi b’inka basaba ko inzego zose zahagurukira ikibazo cy’abacunda bacuruza amata mu kajagari.

Umwe ati: “umurenge wa Gahini dufite ikibazo kuko turi hagati ya Rwinkwavu badafite inka nyinshi, tukaba hafi n’Akarere ka Kayonza harimo abamamyi benshi. Byakabaye nk’ibisubizo ku borozi ariko bariya bayaca ku ruhande bakayamama, bagatwara n’amata atari meza, bakagenda bagurisha muri abo bantu! Abo bantu nibo batuvuna cyane kandi no kubera imihanda mibi bagira ubwihisho bwinshi, kugira ngo tuzanabatahure bikatugora.”

Undi ati: “niba tubona nka litiro 1000, uwo munsi murabona 800L kuko hari abayacishije ku ruhande. Ariko aca muri koperative yose, na za ntego twiyemeje kugira ngo tukate ya mafaranga tuzayabona yose. Ariko uyu munsi ntabwo tuzayabona kubera abamamyi. Ariko njyewe mbona ubuyobozi bw’Umurenge busa nubwatereranyi aba koperative ngo yigenge noneho rya jisho ry’Umurenge ntabwo ribayo! Ari abadasso, inkeragutabara ntabwo barebayo! Koperative niyo yirwariza cyangwa aborozi akaba aribo barwana n’ikibazo. Ariko nibakigira icyabo bizarangira.”

Bavuga ko  ikibazo cy’abacunda bamama amata bayagurisha ku ruhande ntagere muri koperative. Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga bakigaragarijwe n’aborozi bavuga ko hari bagenzi babo baca ku ruhande bakagurisha amata mu buryo bunyaranyije n’amabwiriza ya koperative.

Nyemanzi avuga ko hafashwe gahunda yo kujya bafata abacunda bagahanwa ndetse kimwe  n’ababagurishije amata.

Ati: “ndetse ari n’aba bandi dukunze kwita abacunda bakora ubumamyi bw’amata ntibayajyane ku makoperative, ibyo nabyo ntabwo byemewe kuko mubyo twemeranyije ni uko abantu tuzasanga muri ibyo bikorwa bagomba kubihanirwa kuko ntabwo byemewe. Ahubwo icyemewe ni uko aborozi bagemura amata kuri koperative bigatuma ibona amata ahagije, isoko rikaba ritunganye kugira ngo be kugabanyiriza amhirwe koperative gukora akazi kayo.”

“ nta nubwo dukwiriye gutegereza ibihano, ahubwo abantu bakwiye kubyirinda n’ibyo bihano bitaraza.”

Ubusanzwe Akarere ka Kayonza gafite inka 70 030, harimo inka 44 177 ziri mu mirenge ine ari yo: Murundi, Gahini, Mwili, Ndego. Habarurwa kandi amakoperative y’aborozi 6 n’amakusanyirizo manini MCC agera kuri atandatu ndetse n’amato MCP agera kuri 11.

Ibi bigaragara ko aborozi baramutse bafashe umukamo bakawujyana ku makusanyirizo, byatuma amakoperative yabo atera imbere akabasha kujya yikemurira ibibazo bahura nabyo birimo kubona ibikoresho bifashisha mu bworozi bwabo maze Leta ikabunganira.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Jan 29, 2024 - 10:34