Impamvu intambara yo muri Ukraine ishobora guteza inzara muri Afurika

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko intambara yo muri Ukraine ishobora guteza inzara muri Afurika.

kwamamaza

 Ati: “Intambara yo muri Ukraine ishobora guteza inkubi y’inzara. Gusenyuka kwa sisitemu y’ibiribwa ku Isi cyangwa gusenyuka ku buryo ibiribwa byageraga hirya no hino ku Isi, Afurika ari yo ya mbere yagirwaho ingaruka cyane”.

Nk’uko bitangazwa na Radiyo mpuzamahanga y’u Bufaransa, ni uko ibihugu 45 by’Afurika cyangwa ibihugu byateye imbere bitumiza nibura kimwe cya gatatu cy’ingano muri Ukraine cyangwa mu Burusiya. Muri byo harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Somaliya, Burkinafaso na Libiya.

Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Kristalina Georgevia, yabivuze mu ncamake akoresheje amagambo meza: “Intambara yo muri Ukraine isobanura inzara muri Afurika”. Kubera ko, igiciro kiriho cy’ingano ari ama euro 400 kuri Toni, ibinyampeke byo ntibishobora kugurwa mu bihugu bitifite.

Umurusiya Andrei Melnichenko uzwi cyane mu bijyanye n’ifumbire yatangaje ko intambara yahagarara, bitaba ibyo bikaba bizateza ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Ati: “Intambara igomba guhagarara cyangwa hazabaho ikibazo cy’ibiribwa ku Isi […]. Akomeza avuga ko ku rwego rw’ibiciro by’ifumbire, abahinzi batagishoboye kubiba. Ni ibibazo by’igihe kirekire by’ibiribwa, guhaha byihuse biragoye kandi n’ihinga mu bihembwe bitaha bisa nk’ibidashoboka”.

Ikindi ni uko inzara iraca amarenga mu bihugu bimwe na bimwe bikikije Mediterane n’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ibihugu byayogojwe n’intambara ni byo bizibasirwa cyane nka Yemeni cyangwa Sudani y’Epfo, aho abaturage babarirwa muri za miliyoni batazabona icyo kurya. Ibyumweru bitatu mbere y’uko Ramazani itangira, ibintu na byo birakabije kuzamuka muri Afurika y’Amajyaruguru.

Igihugu cya Misiri, Igihugu cya mbere gitumiza ibicuruzwa mu mahanga ku Isi, kirihutira kurangiza kugura kugira ngo byuzuze ububiko bwacyo.

Algérie ejo yatangaje ko bibujijwe kohereza ibicuruzwa hanze. Naho Tuniziya, yihanganiye kubura ingano cyangwa ifu ibyumweru byinshi. Itumiza kimwe cya kabiri cy’ingano ikenera kandi Ukraine ni yo yari ku isonga mu guha icyo gihugu ingano.

Ukraine, kimwe mu bigega by’Isi, ntigishobora kohereza ibicuruzwa

Kubera gufunga ibyambu by’Inyanja Yirabura, ubu batewe ibisasu kandi bikikijwe n’ingabo z’u Burusiya. Ukraine ubusanzwe itanga hafi 8% by’ingano zoherezwa ku Isi, ni yo mpamvu kubura gutunguranye ku isoko mpuzamahanga bituma igiciro cy’ibinyampeke nyamukuru bikoreshwa ku Isi kizamuka.

Ubusanzwe, iyo ibihugu byohereza ibicuruzwa hanze binaniwe, abakeba bafata iya mbere, bakoroshya ibiciro. Ariko muri uyu mwaka, amapfa yatumye hataboneka ibyo guhunika. Ibigega byo muri Amerika, ku mwanya wa kabiri mu bihugu byohereza ibicuruzwa mu mahanga ku Isi, biri hasi cyane. U Bushinwa nabwo bwibasiwe cyane no kubura amazi, burateganya gutumiza byinshi: toni miliyoni 9 z’ingano, 50% ugereranyije no mu myaka yashize.

Ibihugu byinshi byahagaritse ibyoherezwa mu mahanga nk’igisubizo

Hagamijwe kwihaza mu biribwa cyangwa kugerageza gucungana n’agaciro k’ifaranga, birongera ibibazo biri imbere. Ku munsi w’ejo, Argentine yatangaje ihagarikwa ry’ibyoherezwa mu mahanga harimo amavuta ya soya cyangwa ifu ya soya.

Mu cyumweru gishize, Indonésie yagabanyije kugurisha amavuta y’amamesa, ahendutse kandi akoreshwa cyane ku Isi. Hanyuma, u Burusiya bwohereza ku isoko mpuzamahanga ingano, bushobora guhagarika ibyoherezwa mu mahanga kugeza ku italiki ya 30 Kamena kuko nabwo bwahuye n’amapfa.

Ibyo ari byo byose, ibikomoka mu Burusiya byamaze kutagera ku isoko, kubera ko ibyambu bihagaritswe. Izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’ifumbire, nk’ibikoresho bibiri by’ibanze mu musaruro w’ubuhinzi, bishobora kubuza ibinyampeke by’ingenzi kubibwa. Iki kikaba ikindi kintu cyongera ikibazo cy’ibiribwa.  Muri Ukraine naho ntibyoroshye ko abahinzi muri rusange bakwitangira kubiba.

Amasoko yo muri Aziya aragenda agabanyuka

Isoko ry’imigabane rya Hong Kong ryatakaje 3% nyuma ya saa sita; Shanghai na Shenzhen na ryo baramanutse. Abashoramari bo muri Aziya nabo bari gutinya ko Abanyamerika bakisubiraho niba Beijing yaba ishyigikiye u Burusiya ku mugaragaro mu ntambara yo kurwanya Ukraine.

Amavuta na yo yagabanyutse, ingunguru y’Abanyamerika yagabanyutse munsi yamadorari 100 mu bucuruzi bukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, nyuma ya Brent nayo i Londres yatakaje 5% ejo.

 Apr 20, 2022 - 04:21