Rwamagana:Abanyonzi barasaba ubuyobozi kwinjira mu bibazo byugarije koperative yabo.

Abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku magare bo mur’aka karere baravuga ko koperative yabo nta nyungu bayibonamo, bagasaba akarere kwinjira mu kibazo cyabo kugira ngo bayungukiramo ndetse no guterwa inkunga ibafasha gukora imishinga ibyara inyungu. Ubuyobozi bw’akarere buvuga bwabasuye bukumva ibibazo byabo, bubasaba kwihuza kugirango bubafashe kwiteza imbere.

kwamamaza

Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare bazwi nk’abanyonzi bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko bamaze imyaka myinshi babarizwa muri koperative ariko ntacyo bayungukiyemo uretse kuyirundamo n’udufaranga baba baruhiye. Aba banyonzi bavuga ko ibyo bibatera agahinda.

 Bavuga ko kandi batamenya irengero ry’amafaranga ava mu mitungo bafite irimo inzu n’ishyamba.

Bavuga ko atwarwa n’abayobozi babo umuyobozi ugiyeho, arwana no gukuramo aye nuko akagenda asize koperative yera de!

Umwe yagize ati: “ umbajije ngo koperative yakugejeje kuki? Cyahe se! ntacyo itumariye pe! uretse kugira aho ubarizwa, nta kindi pe! ahubwo iyo abayobozi bamwe na bamwe bagiyeho usanga birira amafaranga. Bamawe barabafunga ariko nubwo bafungwa usanga ayo mafaranga atagira gikurikiranwa!”

Undi ati: “ baba baguciye amafaranga ibihumbi bitanu ariko ntumenye n’ahantu anyuze! Ariko n’umwaka ushira nta kintu baduhaye! Noneho wakumva ngo uba muri koperative ariko ugasanga ntacyo ikumariye!

Aba banyonzi barasaba ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta kubafasha kugira ubuyobozi bwa koperative yabo buhamye kandi butabasahura.

 Umwe ati: “Ubuyobozi bw’Akarere yabijyamo bigakemuka kuko biba bibabaje kuba umunyamuryango yamara imyaka 12 aba muri koperative ariko yagira n’ibyago ntibagire n’icyo bamufasha.”

 Gusa umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, aherutse gusura aba banyonzi bamugezaho ibyo bibazo.

CG Gasana yababwiye ati“Ntabwo murakomanga ku karere ngo kabageze no kubaterankunga. Tunabazane bahagarare imbere yanyu bababwire uko bizagenda, ngo tubafashe gukora umushinga kandi tubaherekeze.”

 Niyokwizera Elie; uhagarariye koperative y’abanyonzi mu karere ka Rwamagana,nawe yemeranywa n’abagenzi be ku by’imikorere mibi yagiye iranga abayobozi babanje kuyobora koperative. Ariko akavuga ko bagiye gushyiramo imbaraga bakabikosora.

Ati: “ abatubanjirije ari nabo babaraho ibyo kuba baranyereje uwo mutungo, ariko twe twaje kugira ngo tugire ibyo dukosora, hahandi hafutamye turebe uko twahazamura kugira ngo koperative irusheho gutera imbere.

 Ku ruhande rwa Nyirabihogo Jeanne d’Arc; Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ibibazo byo muri koperative y’abanyonzi babizi,ariko babasabye guhindura imikorere yabo idahwitse maze bakabashakira abaterankunga kugira ngo koperative yabo ibagirira akamaro.

Ati: “Turifuza ko iriya koperative yakwaguka, ikaba koperative yiteza imbere, bakagira icyo nabo bimarira. Tuzabafasha kubashakira ababahugura, ndetse n’ababatera inkunga ,cyane ko banahagaze neza.”

Koperative y’abanyonzi bo mu karere ka Rwamagana ibarirwamo abanyamuryango 1200. Buri kwezi, umunyamuryango atanga amafaranga 800 y’u Rwanda, hakiyongeraho n’ibihano babaca bamwe baba bitwaye nabi.

Muri ayo mafaranga yose batanga,uretse kwishyurirwa amafaranga 3 000 ku mwaka by’ubwisungane mu kwivuza, andi ntibazi irengero ryayo.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/OU-mmD-pSGY" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

 @ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Oct 31, 2022 - 16:04