Kayonza: Hagaragajwe ibikibangamiye igerwaho ry'ubumwe n’ubwiyunge

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kayonza bavuga ko imitungo ya Barahira na Ngenzi bahamijwe ibyaha bya Jenoside ikibyazwa umusaruro n’imiryango yabo mugihe  indi yanditswe ku bandi. Bavuga ko ibyo bibangamiye igerwaho ryuzuye ry’ubumwe n’ubwiyunge ndetse basaba ko yafatirwa kugira ngo izifashishwe hishyurwa ibyo bangirije muri Jenoside. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko burimo gukorana na RIB na Minubumwe kugira ngo abayiyanditseho bayamburwe.

kwamamaza

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Kayonza bavuga ko ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bigeze ahashimishije ariko bakagaragaza ko hakirimo za birantega zituma butagerwaho 100%.

Muri izo, bagaragaza nk’imitungo y’abahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kugira ibyo bishyura bangirije kandi bivuye muri yo ariko ikaba irimo kubyazwa umusaruro n’imiryango yabo. Banavuga ko imwe muri yo yanditswe ku bandi mu rwego rwo kuyihisha. Basaba ko yafatirirwa kugira ngo ntikomeze kurigiswa.

Baganira n’Isango Star, umwe yagize ati: “abahoze ari abayobozi ba Kabarondo baraburanye, imanza zirarangira, indangizarubanza zirasohoka, abaregeye indishyi kugeza ubu imitungo yabo bahoze ari abayobozi iracyafitwe n’imiryango yabo. Ndetse dufite n’impungenge ko imwe bayiyandikishijeho, bagahinduza kugira ngo bayobye uburari kugira ngo bitazagaragara ko yari iyabo.”

Mukugaragaza uburyo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, yongeyeho ko “nawe urabyumva umuntu wahemukiye undi, akamucuza ibye akabimwambura, umwana w’impfubyi warokotse icyo gihe akaba abayeho nabi kandi uw’uriya mujenosideri abayeho neza, ari mu mitungo ye kandi yakagombye kugira ibyo aba yaramwishyuye. Birumvikana ko kugira ngo uwo muntu ufite iyo ntimba afite ku mutima azatange imbabazi biragoye.”

Undi ati: “kuba umuntu muturanye yarangije ibyawe akabigabiza n’abandi, we ibye akaba abifite noneho igikomeye yarategetswe n’ubutabera ko azaguha ibyawe yangije. Iyo ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge ndetse inakomeye cyane.”

Yongeraho ko “ icyakorwa cyo kirahari kuko ubutabera bwabihaye umurongo.”

Hon Edda Mukabagwiza yemeranywa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  ndetse ko ibyo bishobora kubangamira igerwaho ryuzuye ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati: “ birumvikana ko iyo umuntu akurikiranyweho icyaha kikanamuhama, mubyukuri hari icyo aba agomba kwishyura, cyane cyane nk’abangije imitungo y’abandi. Ni ibintu byagaragaye no mu mategeko yacu, ntabwo ari bishya. Iyo rero iyo ntambwe itagerwaho, nayo iri mubishobora kudusubuza inyuma. Kandi birumvikana ko wawundi ushaka kubigiramo inyungu, ahisha n’amakuru.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko ikibazo cy’imitungo ya Barahira na Ngenzi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bicyekwa ko yanditse ku bandi kugira ngo bayihishe ntizifashishwe bishyura ibyo bangirije muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Avuga ko ku bufatanye na RIB ndetse na Minubumwe, harimo gukorwa iperereza kugira ngo abayiyanditseho bayamburwe.

Ati: “ izo ni zimwe muri dossier dufatanya n’inzego zibishinzwe z’ubugenzacyaha ndetse na Minubumwe kugira ngo aho bigaragaye ko iyo mitungo ari iya Barahira, ba Ngenzi n’abandi igomba kuvanwa mu mazina y’abayishyize mu mazina yabo kugira ngo batange ikiguzi hashyingiye kubyavuye mu nkiko kugira ngo hishyurwe ibyangijwe. Ibyo rero akarere karakomeza gukorana n’izindi nzego kugira ngo tubone neza uko iki kibazo cyakemuka.”

Ibindi byagaragajwe nk’ibikoma mu nkokora igerwaho ry’ubumwe n’ubwiyunge ryuzuye mu karere ka Kayonza ni imibiri y’abatutsi biciwe Midiho muri Mukarange muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Hari kandi n’abahemukiye Abatutsi muri Jenoside badatera intambwe ngo basabe imbabazi abo bahemukiye.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Oct 23, 2024 - 14:05