Minisiteri y’ubuzima yijeje PAC ko amakosa yagaraye muri raporo y’umugenzi mukuru w’imari ya leta atazasubira

Ubwo Minisiteri y’ubuzima yitabaga komisiyo y’imicungire y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishingamategeko PAC byagaragajwe ko iyi Minisiteri yakoze amakosa arimo gucunga nabi imyubakire y’ahantu hafata imyanda y’amazi ku bitaro bitandukanye aho byatwaye amafaranga arenga miliyoni 140.

kwamamaza

Mu byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta muri raporo igaragaza amakosa yakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021 hari kugaragaza intege nke mu kubaka no gusana  byatwaye amafaranga menshi  ariko bidatanga umusaruro nk’uko Valens Muhakwa Perezida wa komisiyo y’imicungire y’imari n’umutungo w’igihugu yabigaragarije Minisiteri y’ubuzima.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima Zachee Iyakaremye yasobanuye impamvu yateye izi ntege nke zigaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Yagize ati kubera ko hari hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga navuga ko ari rishya mu byukuri ritari rimenyerewe hano mu gihugu, dukorana n'urwego rwa Reserve force  bashaka  umuntu ushobora kuba abisobanukiwe aridukorere, turigiramo ibibazo kuva mu ntangiriro ari ugukora ingano igaragaza imirimo izakorwa, abakozi ba Minisiteri babikoze twabonye yuko mubyukuri batari bafite kumva uko sisiteme ikora nka sisiteme nshyashya noneho ariya makosa yose yagiye agaragara ari ukutagaragaza ibintu uko biri, ari ugukora amakosa mu kubara ingano byabayeho ndetse twanabiganiriyeho  na  Reserve force ariwe wahawe isoko ryo kubyubaka, dukora raporo tugaragaza ibinyuranyo bihari aho hamwe hari hagiye hagaragazwa ingano nyinshi, twumvikana ko aho kugirango duhindure amasezerano kubera ko yari iri kugana nubundi  kumusozo turindira imirimo igasoza yamara gusoza noneho tukazakora cyakindi cyo gusoza ariko dufunga umushinga tureba ni iyihe mirimo yari iteganyijwe gukorwa, ni iyihe yabashije gukorwa bigendanye nicyo amasezerano yateganyaga.....ubu rero  ikinahangayikishije nuko amasezerano nayo ubwayo n'imirimo mubyukuri ntago yagenze neza kandi n'umugenzuzi yarayibonye.  

Mu kwitaba PAC kandi Minisiteri y’ubuzima yari kumwe n’ibindi bigo biyishamikiyeho birimo n’ikigo gishinzwe ubuzima RBC, Minisiteri y’ubizima ikaba yijeje abadepite bagize PAC ko amakosa yagaraye muri raporo y’umugenzi mukuru w’imari ya leta atazasubira.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Sep 8, 2022 - 08:23