Iburasirazuba: Buri turere tubiri tugiye kujya dutera inkunga ikipe imwe

Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba buravuga ko umushinga w’uko buri turere tubiri twahurira ku ikipe imwe y’umupira w’amaguru yo mu kiciro cya mbere tukayitera inkunga kugira ngo itamanuka mu cya kabiri,usigaje igihe gito ngo ushyirwe mu bikorwa kuko igisigaye ari ukuvugurura ingengo z’imari z’utwo turere maze tukongeremo ingengo y’imari izafasha ayo makipe.

kwamamaza

Mu gihe intara y'Iburasirazuba ifite amakipe atatu mu kiciro cya mbere muri shampiyona y'u Rwanda ariyo Bugesera FC, Sunrise FC na Rwamagana City,mu mwaka ushize wa 2022, ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba bwatanze inama y'uko uturere tubiri twahurira ku ikipe imwe tukayitera inkunga maze ikabasha gukomera,bikayirinda kumanuka mu kiciro cya kabiri bitewe n'uko yabuze amikoro.

Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w'akarere ka Rwamagana kazafatanya n'akarere ka Kayonza gutera inkunga ikipe ya Rwamagana City arasobanura aho uyu mushinga ugeze.

Yagize ati "turimo turaganira n'ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza kugirango turebe uburyo twahuriza hamwe imbaraga, Kayonza ikagira icyo ishyiraho na Rwamagana ikagira icyo ishyiraho tukagira ikipe nziza ikomeye,noneho abaturage b'akarere ka Rwamagana naba Kayonza bakajya babona aho bajya kwidagadurira".  

Akarere ka Kayonza kiteguye gufatanya n'aka Rwamagana gutera inkunga ikipe ya Rwamagana City, umuyobozi wako Nyemazi John Bosco,avuga ko ubusabe bw'uwo mushinga babwakiriye ndetse njyanama y'akarere yawuganiriyeho,bityo ko bemeje gukorana n'akarere ka Rwamagana guteza imbere iyo kipe.

Yagize ati "kugirango amakipe abashe kwiyubaka uwo mushinga urahari wo gukorana, turateganya noneho kureba uburyo ki dushobora gufasha ikipe mu mwihariko wayo ariko noneho no muburyo bugari burambye bwo kuba twafatanya na Rwamagana nkuko byavuye mu nama y'intara".  

Kuva hatekerejwe umushinga w'uko buri turere tubiri mu ntara y'Iburasirazuba twahurira ku ikipe y'umupira w'amaguru tukayitera inkunga,ni iki cyabuze kugira ngo magingo aya ube utarashyirwa mu bikorwa?

Umuyobozi w'intara CG Emmanuel Gasana arasabonura igisigaye ku buryo nta gihindutse muri shampiyona itaha uzaba waratangiye.

Yagize ati "dutegereje ingengo y'imari kugirango turebe ko twashobora kubishyira mu bikorwa bijyanye n'ubushobozi bwacu no guhuza izo mbaraga zose bitume tuvugurura izo ngamba twari dufite n'ubundi amakipe yacu akomeze ahore mu cyiciro cyambere atavaho".  

Intara y'iburasirazuba irifuza kugira amakipe ane mu kiciro cya mbere muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda,ariyo Rwamagana City izaterwa inkunga n'akarere ka Rwamagana na Kayonza, Sunrise FC ikaba iy'akarere ka Nyagatare na Gatsibo,Etoile de L'Est iri guhatanira kujya mu kiciro cya mbere,ikaba iy'akarere ka Ngoma na Kirehe ndetse na Bugesera FC igakomeze kuba iy'akarere ka Bugesera.

Rwamagana City idafite ikibuga, ubuyobozi buri kwiga uko hakubakwa ikibuga cyayo mu ihuriro ry'uturere tuzayitera inkunga.

Ni mu gihe uturere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe,tuzateza imbere indi mikino ihari ndetse iterwe inkunga na buri turere tubiri duhuriye ku ikipe y'umupira w'amaguru.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Jan 9, 2023 - 10:54