Burera: Abahoze ari Abasirikare bamugariye ku rugamba barinubira gusaba amase

Abahoze ari Abasirikare bamugariye ku rugamba batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Birwa baravuga ko bubakiwe ibikoresho bya Bio-Gaz ariko imyaka 4 ikaba ishize nta nka bahawe, ibyatumye ibyo bikoresho byangirika.

kwamamaza

Aba bahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, batujwe mu mudugudu wa Birwa wanatujwemo abakuwe mu birwa by’ibiyaga bya Ruhondo, uherereye mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera, barashimira ko bahawe aho kuba.

N'ubwo bimeze bityo aba bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’abahagarariwe n’abafasha babo kubw'ubumuga bukabije, banavuga ko mubyo bahawe harimo kubakirwa ibikoresho bya bio-gaz bakanizezwa ko bazahabwa inka zo kubafasha kubikoresha ariko ngo imyaka ikaba ibaye 4 ntazo bahawe ahubwo bakabwirwa ko bajya basaba amase mu baturanyi babo, ibitararambye ku buryo n'ibyo bikoresho ubu byashaje.

Barasaba ko bahabwa izo nka ngo kuko ibi bikoresho bya bio-gaz bikomeje kwangirika kandi bikaba bitakora badafite inka zitanga amase. 

Uretse mu muco nyarwanda aba bakomozaho, bavuga ko nta wasaba amata ngo anasabe amase, banavuga ko impamvu abaturanyi babo bayabimye ari uko nabo yababanye make.

Umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Hon. Nyirahabineza Valerie avuga ko hari imiryango yari yahawe inka kandi ko n'abasigaye hari gushakwa uko bazihabwa ndetse n’ubutaka bwo kuzihingiraho ubwatsi kubufatanye n’izindi nzego zirimo iz'ibanze.

Ati "uwamugariye ku rugamba cyangwa se uwahoze mu ngabo gahunda za Leta zose zikorerwa mu cyaro nawe zigomba kumugeraho, dufite iyo gahunda dufatanyije n'ubuyobozi turebe ikibazo kijyanye n'uko abo bahawe inka bashobora kubona aho bahinga ubwatsi n'abatarazihabwa bakazazihabwa ariko bafite n'aho bahinga ubwatsi".   

Abahoze ari abasirikare bagasezererwa bagasubizwa mu buzima busanzwe, iyi komisiyo ishimangira ko gahunda zose zigenerwa abaturage n'abo baba bazikwiye nk'abandi basivile bose, n'ubwo hari ibindi bikoresho bigenwa n’itegeko bahabwa mugihe cyo gusezererwa, aba bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batujwe muri uyu mudugudu, bavanavuga ko bahabwa serivise nk'ubuvuzi bw’ibanze n’imiti yo kuborohereza.

Inkuru ya Emmanuel BIZIMANA / Isango Star  Burera

 Jan 15, 2024 - 07:42